Tshisekedi yari yizeye kuzamura ibendera rya RDC i Kigali, ibyavuzwe na Kabarebe.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubanye n’amahanga, James Kabarebe yatangarije abagize inteko ishinga amategeko ko perezida Felix Tshisekedi, FDLR n’abajenerali be bemeranyije ko bazatera u Rwanda nyuma yokwirukana m23 muri Kivu y’Amajyaruguru, bagakuraho ubutegetsi bw’i Kigali, akaba yarizeraga cyane ko azazamura ibendera rya RDC i Kigali mu Rwanda.
Ni aha’rejo tariki ya 05/03/2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ingangabitekerezo ya jenocide mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, ni bwo Kabarebe yatangaje ibi.
Yagize ati: “Ubwo perezida Felix Tshisekedi atangira kurwana na m23, akoresheje FDLR. Aba barwanyi bamwizezaga ko bari bumurasire m23, bamara kuyirasa ndetse bakanayikurikira, bakayigeza no mu Rwanda, ko na CHOGM izajya kuba mu Rwanda tariki 20/06/2022, Tshisekedi yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika ibendera rya Congo muri Kigali. Abajenerali be barabimwizeza, FDLR irabimwizeza, nawe arabyemera yumva ko bishoboka.”
James Kabarebe yavuze ko icyatumye Tshisekedi yemera iseserano yahawe na FDLR n’abajenerali be, ari uko yari akiri mushya ku butegetsi, atazi aho intambara ziva n’aho zigana kuko ngo ni umusivili.
Yasobanuye kandi ko mu nama zahuje abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afrika y’i Burasizuba (EAC), perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye Tshisekedi kudakomeza kurasa mu Rwanda, inshuro zirenze imwe ariko undi yanga kumva, ahubwo atangira kubaka imbaraga zigisirikare bigaragaza ko zigamije kurasa u Rwanda afatanyije n’imitwe itandukanye iyobowe na FDLR.
Kabarebe yanavuze ko imitwe ya Wazalendo, imyinshi muri yo yashyinzwe na FDLR. Ahamya ko n’umutwe wa Nyatura washyinzwe n’iyi FDLR aho kandi ngo yarangije ishiraho n’ubuyobozi ku nzego zitandukanye kugira ngo iriya mitwe irusheho gukomera. Avuga ko ntawashidikanya ko iyo mitwe y’abenegihugu ba Kongo nayo ari FDLR ngo kuko niyo yatumye ibaho.
Ubwo m23 yafataga i Goma, ingabo za Fardc, FDLR na Wazalendo barashe ku butaka bw’u Rwanda, bica abaturage 16. Kabarebe avuga ko icyo gitero cyari cyarateguwe.
Ni mu gihe Leta y’i Kigali nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Goma, yatangaje ko hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za Congo zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasamo.
Muri iyi nama Kabarebe yavugiyemo aya makuru, yari yitabiriwe n’abadepite, abasenateri n’abayobozi banyuranye n’abagize sosiyete sivili bari bateraniye mu nteko ishinga amategeko.