Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hahishuwe ko hari umugambi wo kwica Kamerhe muri Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 11, 2025
in Regional Politics
0
Hahishuwe ko hari umugambi wo kwica Kamerhe muri Congo.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hahishuwe ko hari umugambi wo kwica Kamerhe muri Congo.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umunyapolitiki Vital Kamerhe ukuriye ishyaka rya UNC, akaba kandi ari we ukuriye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hahishuwe ko hari umugambi wo kumwica.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’ishyaka rya UNC aho muri ayo makuru ryamaganye uyu mugambi wo guhitana perezida w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe.

Ni mugihe visi perezida w’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, bwana Christophe Mboso, ari we watangaje ko Kamerhe yicwa.

Kuko ku cyumweru gishyize ubwo yari mu gikorwa cya politiki, yumvikanye asaba abatware ba gakondo ndetse n’abapfumu bo muri RDC gukora imihango kugira ngo Vital Kamerhe apfe.

UNC itangazo yashyize hanze ku wa mbere tariki ya 10/03/2025, yavuze ko amagambo yatangajwe na Mboso agize umugambi mubisha ufitiwe Vital Kamerhe, kandi ko amaze igihe agirwaho ingaruka no gukangishwa urupfu.

Iri shyaka ryibukije ko mu minsi mike ishize Kamerhe yasimbutse urupfu, ubwo mu rugo rwe hagabwaga igitero cyahitanye umwe mu barurindaga.

Iri shyaka kandi ryahamagariye abaturage ba Congo n’inzego za Repubulika ya demokarasi ya Congo kwirebera akaga perezida w’inteko ishinga amategeko, Vital Kamerhe ahura na ko muri iki gihugu cyacu cyatewe n’u Rwanda, aho abanyapolitiki bashishikarizwa na perezida wa Repubulika kurangwa n’ubumwe.

Bivugwa ko mu byo Vital Kamerhe ari kuzira harimo kuba ari mu badashyigikira umugambi wa perezida Felix Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Tags: KamerheKinshasaUmugambi wo kwica
Share39Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
M23 yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Twirwaneho yakubitaguye kubi ingabo z'u Burundi i Gashama.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?