Uko mu Minembwe babyutse nyuma y’aho ku munsi w’ejo bagabweho ibitero.
Mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge nyuma y’aho aha’rejo hagabwe ibitero bikomeye by’indege uyu munsiho habyutse amahoro nubwo amashuri atafunguye, nk’uko abariyo babivuga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/03/2025, uduce twose tugize i komine ya Minembwe habyukiye agahenge ka mahoro.
Umwe mu Banyamulenge uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko ntakibazo kihabyukiye, ngusibye ko Abanyeshuri batigeze bafungura amashuri kumpamvu z’umutekano kuko ejo hashyize indege y’intambara ya Fardc yagabye ibitero muri aka gace.
Yagize ati: “None ku wa kabiri Minembwe uduce twose twayo, habyukiye ituze. Ariko Abanyeshuri ntibafunguye, kuko ntibarizera umutekano.”
Yavuze ko ibindi bikorwa byo birimo gukorwa, nk’aborozi b’inka baragiye ndetse n’abahinzi nabo bakaba bahinze mu myaka yabo.
Ati: “Imirimo isanzwe y’aborozi n’abahinzi iri gukorwa nk’ibisanzwe.”
Yashimangiye ibi avuga ko abahinzi ubu bari guhingira iheshi, mu gihe aborozi n’abo bafite ubwatsi bwinshi ngo kuko ari ku gahira.
Asobanura kandi ko impamvu yatumye amashuri adafungura ngo byatewe nuko aha’rejo indege y’intambara ya Fardc yagabye ibitero mu Minembwe, ibyasize bisenye inzira y’indege ku kibuga cy’indege cy’aha mu Minembwe, amashuri ya kaminuza ya UEMI n’itorero rya Methodist Libre.
Nk’uko abivuga iyi ndege yatangiye kurasa muri ako gace igihe c’isaha ya saa tanu z’igitondo, igakora ibitero inshuro ebyiri zitandukanye, kandi irasa ibisasu biremereye.
Yanahamije ko icyo iriya ndege yari igamije kwari ugusenya inzira y’indege ku kibuga cy’indege cy’aha mu Minembwe.
Gusa, nta makuru yatangajwe niba hari abaturage bishwe n’ibi bitero, ariko bivugwa ko ibyo bitero byatumye aba baturage bahungira mu bihuru n’abana.
Ibi bitero by’indege, byaje bikurikira ibindi ingabo za Leta ziheruka gukora byo ku butaka mu cyumweru gishize, aho zabigabye mu Minembwe, mu Mikenke na Bibogobogo.