Nyarugabo yamaganye Leta y’i Kinshasa nyuma y’igitero cya Sukhoi-25 mu Minembwe.
Moïse Nyarugabo wahoze ari senateri, ndetse akaba yarabaye n’umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yamaganye ikirego cya visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Epfo wari watangaje ko Fardc yagabye igitero mu Minembwe ikoresheje Sukhoi-25, ngo kubera ko muri ibyo bice hari hoherejwe inkunga y’ibikoresho bya gisirikare y’umutwe wa m23.
Nyarugabo yamaganye ibi kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/03/2025, aho yavuze ko nta ndege zigeze zigwa mu Minembwe zizanye ibikoresho by’intambara, hubwo ko ibyatangajwe na visi guverineri ari ibinyoma byambaye ubusa!
Yavuze kandi ko nta bantu baje gufasha umutwe wa Twirwaneho na Red-Tabara muri Minembwe.
Ati: “Ndemeza ko nta ndege yigeze igwa ku kibuga cy’indege cya Minembwe, yaba iyahaguye cyangwa iyasenywe. Ndemeza kandi ko nta muntu n’umwe wa m23 uri mu Minembwe, nta muzima cyangwa uwishwe.”
Nyarugabo kandi yavuze ko nta n’umusirikare wa FARDC uri mu Minembwe, ngo kuko bahunze muri iki gice kuya 21/02/2025.
Yakomeje agira ati: “Ndasaba guverinoma, na visi guverineri gutanga ibimenyetso bivuga ibitundukanye, nibyo navuze haruguru.”
Yakomeje gushinja ingabo za Leta gutera ibisasu ahantu hatuwe n’abasivili muri Minembwe muri iki cyumweru turimo.
Ati: “Ibi byose ni ubukangurambaga busuzuguritse bwo guha inshingiro icyaha cya Leta cy’intambara cyo kohereza indege zitagira abadereva n’indege z’intambara kugira ngo zitere ibisasu ku baturage no mu mihana batuyemo.”