• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I mihana y’Abanyamulenge iri mu nkengero za komine ya Minembwe yagabwemo ibitero.

minebwenews by minebwenews
March 13, 2025
in Regional Politics
0
Aramukiye i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ahiriwe imirwano ku munsi w’ejo hashyize.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I mihana y’Abanyamulenge iri mu nkengero za komine ya Minembwe yagabwemo ibitero.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

Imihana bivugwa ko yagabwemo ibitero kuri uyu wa kane, tariki ya 13/03/2025, hari uwa Kivumu n’uwa Gipimo iherereye mu nkengero za komine ya Minembwe mu Marango.

Nk’uko aya makuru abivuga, ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ryagabye ibyo bitero riturutse i Lulenge muri teritware ya Fizi, ahasanzwe ari mu bice bigenzurwa n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.

Nyuma y’aho izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zigabye icyo gitero, Twirwaneho yahise yerekerayo kugira ngo itabare abo ihora irwanirira.

Mutebutsi uri muri ibyo bice yatubwiye ko biteguye gukubita umwanzi wabo agasubira iyo yaje aturuka.

Yagize ati: “Umwanzi yagabye igitoro ku Kivumu, ikindi akigaba ku Gipimo. Turabakubita nta wasi wasi, kandi barasubirayo batumva batabona.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, nabwo umwanzi wabo b’Abanyamulenge yari yagabye ibitero muri ibyo bice, ariko birangira ahawe isomo n’uyu mutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kwabo.

Ibyumweru bitatu birashyize, uyu mutwe wa Twirwaneho wigaruriye umujyi wa Minembwe na Mikenke ndetse na Kamombo, iyirukanamo izi ngabo za Congo.

Nubwo iri huriro ry’ingabo za Congo rikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge, ariko bo bari mu byishimo byuko umutwe wa m23 wakandagije ibirenge byabo iwabo, kuko ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari mu Rurambo mu misozi ya Uvira.

Aha’rejo nibwo aba barwanyi bageze i Gashama mu Rurambo, ndetse hari n’amashusho yashyizwe hanze agaragaza aba barwanyi bari kwakirwa na Twirwaneho yari muri ibi bice. Ku rundi ruhande, uwo bahanganye aracyagenzura i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati na Bibogobogo.

Tags: IbiteroIhuriro ry'ingabo za CongoMinembweTwirwaneho
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
M23 yigaruriye ikindi gice gikomeye cyo muri Kivu y’Amajyepfo.

M23 yigaruriye ikindi gice gikomeye cyo muri Kivu y'Amajyepfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?