I mihana y’Abanyamulenge iri mu nkengero za komine ya Minembwe yagabwemo ibitero.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Imihana bivugwa ko yagabwemo ibitero kuri uyu wa kane, tariki ya 13/03/2025, hari uwa Kivumu n’uwa Gipimo iherereye mu nkengero za komine ya Minembwe mu Marango.
Nk’uko aya makuru abivuga, ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ryagabye ibyo bitero riturutse i Lulenge muri teritware ya Fizi, ahasanzwe ari mu bice bigenzurwa n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Nyuma y’aho izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zigabye icyo gitero, Twirwaneho yahise yerekerayo kugira ngo itabare abo ihora irwanirira.
Mutebutsi uri muri ibyo bice yatubwiye ko biteguye gukubita umwanzi wabo agasubira iyo yaje aturuka.
Yagize ati: “Umwanzi yagabye igitoro ku Kivumu, ikindi akigaba ku Gipimo. Turabakubita nta wasi wasi, kandi barasubirayo batumva batabona.”
Mu mpera z’ukwezi gushize, nabwo umwanzi wabo b’Abanyamulenge yari yagabye ibitero muri ibyo bice, ariko birangira ahawe isomo n’uyu mutwe wa Twirwaneho urwanirira ukubaho kwabo.
Ibyumweru bitatu birashyize, uyu mutwe wa Twirwaneho wigaruriye umujyi wa Minembwe na Mikenke ndetse na Kamombo, iyirukanamo izi ngabo za Congo.
Nubwo iri huriro ry’ingabo za Congo rikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge, ariko bo bari mu byishimo byuko umutwe wa m23 wakandagije ibirenge byabo iwabo, kuko ubu abarwanyi b’uyu mutwe bari mu Rurambo mu misozi ya Uvira.
Aha’rejo nibwo aba barwanyi bageze i Gashama mu Rurambo, ndetse hari n’amashusho yashyizwe hanze agaragaza aba barwanyi bari kwakirwa na Twirwaneho yari muri ibi bice. Ku rundi ruhande, uwo bahanganye aracyagenzura i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati na Bibogobogo.