I Walikale umutwe wa m23 ukomeje kwandika amateka.
Abarwanyi bo mu mutwe wa m23 kuri ubu bari mu nkengero za centre ya ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yuko bafashe ibice byinshi byo muri iyi teritware.
Amasoko yacu avuga ko m23 igeze mu nkengero za centre ya Walikale, nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yigaruriye agace ka Kibua, ako yafashe nyuma y’imirwano ikomeye iyasize ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zikijijwe n’amaguru zihungira aha kuri zone ya Walikale.
Kibua ni agace gaherereye mu birometero bibarirwa muri 25 uvuye aha muri centre ya Walikale.
Aya makuru akomeza avuga ko ingabo za Congo zari zarahungiye muri iyi centre ya Walikale zatangiye guhunga zerekeza mu mujyi wa Kisangani.
Walikale igiye gufatwa n’uyu mutwe wa m23, mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/03/2025, izatangiza ibiganiro, aho bizayihuza na guverinoma ya Kinshasa.
Ibi biganiro bikaba bizabera i Luanda muri Angola.