M23 yagaragaje impamvu itakicyitabiriye ibiganiro byari kubera i Luanda.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa watangaje ko utacyibiriye ibiganiro by’imishikirano wari guhuriramo n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Luanda muri Angola.
Ni bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17/03/2025, aho muri iryo tangazo wavuze ko iki cyemezo wafashe cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi bawo.
Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, ku wa kabiri tariki ya 18/03/2025.
Uyu mutwe utangaje ibi mu gihe Leta y’i Kinshasa yari yamaze gutangaza ko izitabira ibi biganiro, nk’uko
umuvugizi wa perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama yabyemeje, yagize ati: “Leta yacu izagire uruhare mu biganiro by’i Luanda hamwe n’umutwe wa m23.”
Ibi biganiro by’amahoro byari byatangajwe na perezida wa Angola, Joao Lourenco nyuma yo guhura na perezida Felix Tshisekedi nawe akabyemera.
Lourenco wari watangaje ibyo biganiro yari yasabye impande zirwana guhagarika intambara, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza kugira ngo buri ruhande rwitegure ibiganiro by’amahoro.