• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Washington DC, bamwe mu Banye-Congo bahatuye bamaganye Leta y’i Kinshasa kuri jenocide ikomeje gukora muri RDC.

minebwenews by minebwenews
March 18, 2025
in Regional Politics
0
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Washington DC, bamwe mu Banye-Congo bahatuye bamaganye Leta y’i Kinshasa kuri jenocide ikomeje gukora muri RDC.

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ikomeje gukorera benewabo ubwicanyi muri Congo cyane cyane mu Burasizuba bw’iki gihugu.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni igikorwa aba Banye-Congo batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bakoze uyu munsi tariki ya 18/03/2025, bakaba bagikoreye muri Capital ya Hills i Washington DC ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Minembwe Capital News yamenye ko iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango wa Mahoro Peace Association usanzwe ufasha Abanyamulenge bari mu kaga k’intambara mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge n’uwa Gakondo nawo usanzwe uhuza za Mutualite z’Abanyamulenge ku isi hose.

Inyandiko Mahoro Peace Association yashize hanze mu masaha make ashize ikoresheje x, yatangaje ko iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri Amerika barimo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange.

Yagize iti: “Abaturage bo muri Amerika barimo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bateraniye i Washington DC, bamagana Leta y’i Kinshasa kandi basaba ubutegetsi bwa perezida Donald Trump gufasha Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’ingabo za Tshisekedi mu karere kabo bavukamo.”

Yakomeje igira it: “Ubutegetsi bwa Tshisekedi bugomba guhagarika kurasisha abaturage drones z’intambara n’izindi ndege z’igisirikare zibateraho ibisasu biremereye.”

Amashusho yagiye hanze agaragaza abarimo ingeri zose, abasore, inkumi, abagabo n’abagore benshi bo muri aba Banye-Congo batuye muri Amerika bateraniye kuri Capital ya Hills iri i Washington DC, aho bari bitwaje ibyapa biriho inyandiko zamagana jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge, Abehema n’Abatutsi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu byumweru bitatu bishize na mbere yabyo, ni bwo drone n’indege z’intambara zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe ahazwi nk’i Mulenge. Zisenya ibikorwa remezo byabo, zangiza n’kibuga cy’indege cya Minembwe kandi zinicya n’abantu i Gakangala.

Mu makuru yagiye hanze nyuma y’iryo rasa, yavugaga izi ndege zarashe zivuye i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Congo, iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu.

Ni mu gihe no mu Minembwe ubwaho, Abanyamulenge n’abo bumvikanye bavuma Masunzu uwo bashinja kuboherereza indege zo kubarimbura.

Hagataho, i gice cya Minembwe kigenzurwa na Twirwaneho ari na yo mpamvu ingabo za Congo zitera ibisasu biremereye mu baturage.

Uyu mutwe wafashe iki gice nyuma y’aho wari umaze kucyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Congo zirimo iza FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR yahoraga itesa abaturage.

Abaturage rero kuba bafite amahoro bakesha Twirwaneho, biteye isoni u ruhande rwa Leta y’i Kinshasa yari yarayababujije. Bigatuma ibasukaho ibisasu biremereye.

Tags: AbanyamulengeJenocideKinshasa

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.

Umusirikare wa Fardc wari werekeje mu Bibogobogo aturutse i Uvira, yahuye na kaga gakomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?