• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umusirikare wa Fardc wari werekeje mu Bibogobogo aturutse i Uvira, yahuye na kaga gakomeye.

minebwenews by minebwenews
March 18, 2025
in Regional Politics
0
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.
134
SHARES
3.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umusirikare wa Fardc wari werekeje mu Bibogobogo aturutse i Uvira, yahuye na kaga gakomeye.

Umusirikare ufite ipeti rya Colonel wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, uwari woherejwe gukorera mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakubiswe na Wazalendo yamburwa n’ibyo yarafite birimo n’imbunda azira ururimi avuga rw’ikinyarwanda, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ni Colonel Karateka, ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, uvuga ururimi rw’ikinyarwanda ni we wakubiswe ahinduka intere kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/03/2025.

Wazalendo bamufatiye mu Lweba ubwo yazamukaga mu Bibogobogo aturutse i Uvira, bahita batangira ku mukubita bamuhindura intere, nyuma yo kumukubita abaturage bamwohereje ku kigo gikuru cy’ibitato by’i Baraka kugira ngo yitabweho n’abaganga. Kuri ubu akaba arimo kuvurirwa kuri ibyo bitaro bikuru by’i Baraka muri Fizi, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Usibye ku mukubita bakamuhindura inguma, Minembwe Capital News yamenye kandi ko bamwambuye n’imbunda nto izwi nka Pisito, ijanwa n’abasirikare bakuru.

Ubuhamya dukesha abaturiye ibyo bice bugira buti: “Col.Karateka, yageze mu Lweba, Wazalendo bahita bamufata batangira ku mukubita, bamwambura n’ibyo yarafite byose. Mu byo bamwambuye birimo imbunda n’amafranga ndetse n’umukandara wa gisirikare.”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uyu musirikare yari afite umurinzi umwe, ariko ko uwo murinzi ntacyo Wazalendo bamutwaye kuko we yavugaga ururimi rutari urw’ikinyarwanda.

Bigasobanurwa ko yari yoherejwe mu Bibogobogo kuyobora abasirikare baherutse kuhatumwa, abahgeze baturutse i Baraka no mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.

Kuza kw’aba basirikare muri Bibogobogo byari mu rwego rwo kunganira i batayo yari hasanzwe iyobowe na Colonel Ntagawa Rubaba.

Hagataho, Ururimi rw’ikinyarwanda muri RDC, rukomeje kubera abayituye ikibazo, haba abakorera leta y’iki gihugu ndetse n’abaturage basanzwe.

Abaruvuga bagenda bicirwa hirya no hino muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe hari abiciwe i Goma mu mwaka ushize nka Captain Gisore Rukatura Kabongo, abandi barimo major Joseph Kaminzobe bicirwa n’abo aha mu Lweba mu mwaka wa 2021, harimo n’abandi b’abasivili biciwe i Salamabila n’ahandi.

Ku rundi ruhande, amahanga akomeje kurebera ibiba kubavuga urwo ririmi rw’ikinyarwanda, barayatakira ahokubumva akavunira ibiti mu matwi.

Tags: akagaBibogobogoFardcKaratekaLweba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?