• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’igitero kigeze i Luvungi muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
March 19, 2025
in Regional Politics
0
Iby’igitero kigeze i Luvungi muri Kivu y’Amajyepfo.
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’igitero kigeze i Luvungi muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ava i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko mu ntara ya Manyema haturutse i gitero cya Wazalendo gikaze, kandi ko kigambiriye gutera abarwanyi bo mu mutwe wa m23 i Kamanyola n’i Bukavu ahafatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mugoroba wajoro w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 18/03/2025, aho ahamya ko Wazalendo babarirwa mu bihumbi bibiri bavuye i Manyema berekeza muri Kivu y’Amajyepfo ku rwanya m23.

Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abapfulero uherereye i Luvungi muri teritware ya Uvira yahamirije Minembwe Capital News ko icyo gitero kigeze i wabo i Luvungi.

Yagize ati: “Nabonye Wazalendo bavuye mu ntara ya Manyema baje ku ntambara. Babarirwa mu bihumbi bibiri.”

Yashimangiye ibi agira ati: “Bageze i Luvungi. Bavuga ko batera m23 i Kamanyola n’i Bukavu.”

Mu mpera z’umwaka ushyize ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 binjiye muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiriye i Kalehe nyuma y’aho bari bamaze kugira ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bambuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta muri za teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo na Lubero.

Tariki ya 16/02/2025, aba barwanyi bigaruriye umujyi wa Bukavu wo muri Kivu y’Epfo nyuma yuko ku wa 27/01/2025 bari bafashe uwa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuri ubu bafite n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo bagenzura, birimo n’umujyi muto wa Kamanyola uhana umupaka na teritware ya Uvira ivugwamo aba barwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo baje kurwanya uyu mutwe wa m23.

Kimwecyo, iki gitero kije mu gihe uyu mutwe ugenzura n’imisozi ya Rurambo iri hejuru y’umujyi wa Uvira, kuko mu cyumweru gishize ni bwo aba barwanyi bayigezemo nyuma yuko bafashe i Kaziba, ariko bakaza kuyikuramo nta mirwano ibaye.

Ubundi kandi aba barwanyi bo mu mutwe wa m23 bagenzura n’igice cya Katogota giherereye mu Kibaya cya Rusizi, aha akaba ari mu ntera ngufi uvuye i Luvungi ahamaze kugera aba Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa baje kurwanya uyu mutwe.

Tags: IgiteroKamanyolaLuvungiM23Manyema

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.

Ihuriro ry'ingabo za Congo ryagabye ibitero mu mihana ituwe n'Abanyamulenge ahazwi nk'i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?