Iby’igitero kigeze i Luvungi muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru ava i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko mu ntara ya Manyema haturutse i gitero cya Wazalendo gikaze, kandi ko kigambiriye gutera abarwanyi bo mu mutwe wa m23 i Kamanyola n’i Bukavu ahafatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mugoroba wajoro w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 18/03/2025, aho ahamya ko Wazalendo babarirwa mu bihumbi bibiri bavuye i Manyema berekeza muri Kivu y’Amajyepfo ku rwanya m23.
Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abapfulero uherereye i Luvungi muri teritware ya Uvira yahamirije Minembwe Capital News ko icyo gitero kigeze i wabo i Luvungi.
Yagize ati: “Nabonye Wazalendo bavuye mu ntara ya Manyema baje ku ntambara. Babarirwa mu bihumbi bibiri.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Bageze i Luvungi. Bavuga ko batera m23 i Kamanyola n’i Bukavu.”
Mu mpera z’umwaka ushyize ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 binjiye muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiriye i Kalehe nyuma y’aho bari bamaze kugira ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bambuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta muri za teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo na Lubero.
Tariki ya 16/02/2025, aba barwanyi bigaruriye umujyi wa Bukavu wo muri Kivu y’Epfo nyuma yuko ku wa 27/01/2025 bari bafashe uwa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri ubu bafite n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo bagenzura, birimo n’umujyi muto wa Kamanyola uhana umupaka na teritware ya Uvira ivugwamo aba barwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo baje kurwanya uyu mutwe wa m23.
Kimwecyo, iki gitero kije mu gihe uyu mutwe ugenzura n’imisozi ya Rurambo iri hejuru y’umujyi wa Uvira, kuko mu cyumweru gishize ni bwo aba barwanyi bayigezemo nyuma yuko bafashe i Kaziba, ariko bakaza kuyikuramo nta mirwano ibaye.
Ubundi kandi aba barwanyi bo mu mutwe wa m23 bagenzura n’igice cya Katogota giherereye mu Kibaya cya Rusizi, aha akaba ari mu ntera ngufi uvuye i Luvungi ahamaze kugera aba Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa baje kurwanya uyu mutwe.