Umunsi ugira kane, FARDC n’abambari bayo bagaba ibitero ku Banyamulenge; icyo babivugaho.
Uyu munsi kandi ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za komine ya Minembwe, ahatuwe n’Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi amagana, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru ihuriro ry’Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ridasiba kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Ni mu gihe no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nabwo ririya huriro ryongeye ku kigabamo ibyo bitero.
Ibi bitero byagabwe mu gice cya Gakangala na Kivumu, ibice biherereye muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni bice kandi biherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya komine ya Minembwe.
Amakuru dukesha abaturiye ibyo bice bya Minembwe, avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho barwanirira Abanyamulenge bakaba babarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, bamaze kwerekeza imbunda zabo kubagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge uwa Kivumu n’uwa Gakangala.
Nyuma yuko uyu mutwe wa Twirwaneho werekeje imitutu y’imbunda zabo kuri ririya huriro ryabagabyeho ibitero, Ingabo zo muri iryo huriro zahise zitangira kurwana zisubira inyuma, nk’uko n’ubundi zihora zitera ariko zigasubizwa inyuma.
Ejo ku wa gatanu iri huriro ryateye mu irembo rya Mukoko na Nyaruhinga, ariko birangira uyu mutwe wa Twirwaneho uri kubitaguye kubi, rihungira mu misozi ikikije kwa Mulima werekeza i Fizi.
Kimwecyo, hari amakuru yatanzwe mu ijoro ryaraye rikeye, ayo Minembwe Capital News yahawe n’umwe uri i Fizi, yavuga ko Fardc n’ingabo z’u Burundi zazamutse ku bwinshi zerekeza mu Minembwe.
Avuga ko baturutse i Uvira n’aha i Fizi ku i zone, kandi ko abazamutse bose babarirwa hagati ya 500 na 600.
Bikavugwa ko ari bo batangiye kugaba ibyo bitero ku Banyamulenge.
Ubuyobozi bw’iri huriro mukohereza abandi basirikare mu ntambara mu Minembwe, ni murwego rwo gutanga umusaada kuko abandi bariyo baneshwa kubi n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho.
Leta ishaka kongera kwisubiza igice cya Minembwe kirimo ikibuga cy’indege na Mikenke nayo ifite ikindi kibuga cy’indege gito.
Ibi bice byombi, Twirwaneho yabyigaruriye mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge, iyarizwi cyane ku izina rya Makanika.
Uyu mutwe wabyigaruriye, nyuma y’imirwano ikomeye iyo wahanganyemo n’ingabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Birangira uyu mutwe wigaruriye ibigo byose byagisirikare byari muri ibi bice, bimwe muri byo bikaba byaragenzurwaga n’ingabo z’u Burundi ibindi na FARDC.