Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa watangaje agahenge.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho rikaba rigamije gushyira iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, ryatangaje ko rihagaritse imirwano, ndetse rinikura muri centre ya Walikale ryari riheruka gufata, nyuma yo kuyirukanamo ingabo za Congo.
Ni amakuru akubiye mu Itangazo iri huriro rya AFC ryashyize hanze kuri uyu gatandatu tariki ya 22/03/2025, aho ryavuze ko ribaye rihagaritse imirwano yo gukomeza gufata imwe mu mijyi itandukanye yo muri iki guhugu.
Ni Itangazo rigira riti: “Mu rwego rwo korohereza mu buryo bunoze gahunda y’amahoro n’ibiganiro bya politiki haherewe ku mpamvu muzi itera amakimbirane mu Burasizuba bwa Congo, AFC/M23 ibaye ifashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zayo zikava mu mujyi wa Walikale n’uduce tuyegereye ndetse no guhagarika imirwano guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22/03/2025.”
Iri huriro ryanasabye abayobozi b’inzego zibanze muri Walikale kwita ku mutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo, wongeraho koburajwe inshinga no kubahiriza imyanzuro yose iganisha ku bisubizo birambye ku kibazo cy’amakimbirane arangwa mu Burasizuba bwa Congo.”
Iri huriro ritangaje ibi mu gihe ku munsi w’ejo abarwanyi baryo bari bigaruriye umujyi wa Mubi ubarizwa muri teritware ya Walikale. Uyu mujyi ukaba izwiho kuba ari uw’ubucuruzi, ndetse kandi ukaba wibitseho ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro.
Ariko kandi iri huriro, hari amakuru avuga ko ryamaze kugezwaho ubutumire na Emir wa Qatar, aho ngoyaba ashaka gukora ubuhuza hagati yaryo na Leta y’i Kinshasa.
Ni mu gihe tariki ya 18/03/2025, i Luanda muri Angola hari hategerejwe inama yari guhuriramo intumwa za m23 n’iza Kinshasa. Ibi biganiro ntibyaba bivanye n’uko m23 yabyanze kubera ko abayobozi bawo bafatiwe ibihano n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Hagataho, uyu munsi Qatar yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ubuhuza hagati ya perezida Felix Tshisekedi namugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Ibi biganiro bikaba bigamije gushakira amahoro n’ituze iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.