Avugwa ku gitero cyagabwe kuri m23 i Nyangenzi, aho abakigabye barwana ku ruhande rwa Leta baguriyemo n’akaga.
Amakuru avugwa n’abaturiye i Nyangenzi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu bitero ryagabye ku barwanyi bo mu mutwe wa m23 bari muri iki gice cya Nyangenzi icyo bafashe mu kwezi gushize, uyu mutwe wakirihereyemo isomo, ubundi kandi iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta risubizwa inyuma.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse, ubwo dukesha abaturiye i Nyangenzi aho ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero, ribigaba mu birindiro bya m23 n’ahatuwe n’abaturage mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 23/03/2025.
Ubu butumwa bwahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, bugaragaza ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibi bitero kuri m23 rinyuze inzira zitatu: Inzira ya Businga, iya Murenda ndetse n’iy’ahari ikigo cy’ishuri ryisumbuye cya Twaweza.
Bugira buti: “Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, bateye m23 muri Nyangenzi n’ahatuwe n’abaturage baturutse inzira zitatu. Hari abanyuze inzira ya Businga, iya Murenda n’iyo ku kigo cy’ishuri cya Twaweza.”
Ubu butumwa bushimangira ko uwateye aturutse inzira ya Businga n’iya Murenda yasubijwe inyuma rugikubita, kandi ko yababariye muri ibyo bitero, ariko ko uwateye aturutse ku kigo cy’ishuri cya Twaweza yagerageje kwinjirana m23, aho ndetse ngo yageze kuri paruwasi y’ikanisa rya Katolika riri muri aka gace ka Nyangenzi, ariko ko byarangira uyu mutwe wa m23 amusubije inyuma.
Binavugwa iki gitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye riturutse ku kigo cy’ishuri cya Twaweza zagihuriyemo n’uruva gusenya, kuko ngo cyaguyemo benshi bo muri iryo huriro, ndetse n’uwarukiyoboye.
Ati: “Uwateye aturutse i Businga, n’uwaturutse i Burenda basubijwe inyuma nabi, mu gihe ho uwateye aturutse ku kigo cy’ishuri cya Twaweza we, yagipfiriyemo ku bwinshi, apfusha n’umukomanda wari ukiyoboye.”
Ni ubutumwa kandi bugaragaza ko ibi bitero byose byatangiye igihe c’isaha ya saa kumi z’urukerera, birangira isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba wajoro wo ku cyumweru, ariko ko ubu i Nyangenzi bari amahoro.
Ati: “Intambara yatangiye kare, sakumi z’igitondo, irangira saa kumi nebyiri z’umugoroba. Kuri ubu ni amahoro, kandi iki gice cyose cya Nyangenzi kiracyagenzurwa na m23.”