• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC yatangaje kubyo guhagarika ibitero kuri m23.

minebwenews by minebwenews
March 24, 2025
in Regional Politics
0
Icyo minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC yatangaje kubyo guhagarika ibitero kuri m23.
104
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC yatangaje kubyo guhagarika ibitero kuri m23.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, yatangaje ko ibyo igisirikare cy’iki gihugu cyatangaje ko kitazongera kugaba ibitero ku mutwe wa m23 ari ukuri, kandi ko iki cyemezo Leta yagifashe mu rwego rwo kubahiriza ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu i Doha muri Qatar hagati ya perezida w’u Rwanda n’uwa Congo.

READ ALSO

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Hari mu kiganiro Thérèse Kayikwamba yagiranye n’abanyamakuru ejo ku cyumweru i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro Kayikwamba yavuze ko uruhande rwa Leta “rwiyemeje guhagarika imirwano vuba bishoboka” kugira ngo barengere “abaturage bababaye.”

Avuga ko kubera uburyo ubu bushyamirane bwagiye buhinduka ubu basanze ari ngombwa ku bw’inyungu z’abaturage, kuganira bitaziguye n’uyu mutwe wa m23 mu gihe byagira umusaruro wo guhagarika intambara nk’uko abivuga.

Yavuze ko uko babona ibintu ubu “bitandukanye n’uko byari bimeze mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize, igihe biteguraga gusinya amasezerano n’u Rwanda, ati: “ubu nyuma y’amezi make hari impinduka zabaye.”

Ni mu gihe tariki ya 12/03/2025, Leta ya Angola yatangaje ko leta y’i Kinshasa yemeye kuganira na m23 mu buryo butaziguye kandi ko ibyo biganiro byagombaga gutangira ku wa kabiri w’iki cyumweru gishize, ariko m23 yanze kubyitabira ivuga ko ibihano byafatiwe abayobozi bayo bifashwe n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bibangamiye iyi nzira y’amahoro.

Nyuma y’aho uyu mutwe wari umaze gutangaza ko utacyitabiriye ibiganiro, minisitiri Kayikwamba yavuze ko bibabaje kubona uyu mutwe utacyitabiriye ibyo biganiro.

Ku rundi ruhande, umutwe wa m23 ejo ku wagatandatu watangaje ko ugiye kuvana ingabo zayo muri Walikale hagamijwe gushaka igisubizo cy’iyi ntambara mu nzira y’amahoro, ni bwo na FARDC nayo ubuyobozi bwayo bwahise butangaza ku cyumweru ko ingabo zabwo zitazagaba ibitero ibyari byo byose kuri m23 ni intambara ishobora kuganisha ku bw’umvikane n’ibiganiro.

Ariko kandi, si ubwa mbere impande zombi zemeye ibisa no guhagarika imirwano n’agahenge ariko ntibimare kabiri bitarenzweho, buri ruhande rugashinja urundi kuba nyiribayazana wo gutangiza intambara.

Tags: CongoFardcGuhagarikaImirwanoM23

Related Posts

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
Regional Politics

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo

September 26, 2026
Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
Next Post
Iby’ibitero by’ejo ku wagatandatu FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagabye mu Banyamulenge.

Havuzwe impinduka zimaze kugaragara mu Minembwe kuva Twirwaneho yahafata, ndetse nuko haramutse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • MUGISHA: Umwana ukomoka i Mulenge wageze muri Saudi Pro League, akagira uruhare mu ntsinzi y’Amavubi kuri Liberia
  • MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
  • Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?