Kera kabaye, umujyi wa Kisangani hari ngabo zatangaje ko zigiye kuwufata.
General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Uganda, akaba n’umuhungu wa perezida w’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye cyangwa m23 zishobora kwinjira mu mujyi wa Kisangani muri Congo, mu minsi yavuba iri imbere zikawufata.
Ni ubutumwa uyu mukuru w’Ingabo za Uganda, yatanze akoresheje urubuga rwa x, aho yagize ati: “Nakiriye ubutumwa bwinshi bwa Whatsapp bw’abaturage batuye i Kisangani. Ejo tuzafata uyu mujyi niba Mzee(Museveni) abitwemereye. Baturage ba Kisangani, tuje ku babohora. Ingabo z’Imana ziraje.”
Kisangani ni umujyi wa kane wa Congo uzwijo ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye birimo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, kimwe n’umujyi wa Lubumbashi uza kumwanya wa mbere.
Mu gihe Ingabo za Uganda cyangwa abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bafata iki gice, byasubiza inyuma intambwe imaze guterwa yo guhoshya amakimbirane y’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
M23 imaze gufata ibice binini bya Kivu Yaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, uyu mutwe watangaje ko wakuye Ingabo zawo muri walikale iyo bari baheruka kwa mbura ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, usobanura ko ubikoze mu rwego rwo gufasha umugambi w’ibiganiro by’amahoro no gutanga agahenge kumvikanyweho.
