Ibivugwa ku masengesho Abanyamulenge bari mu Minembwe bakoze, ndetse n’abari mu mahanga.
Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bakomoka muri Kivu y’Amajyepfo, bakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa, basabira igihugu cyabo kiri muntambara kugira ngo Imana igitabare.
Ni amasengesho aba Banyamulenge bari hirya no ku isi bakoze kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/03/2025, aho bayakoze bashingiye kw’ijwi ry’Imana, nk’uko umwe muri bo yatanze ubutumwa bw’amajwi buzwi nk’Ubuhanuzi, buzengurutswa ku mbugankoranyambaga bubaburira “gusenga kandi bagasenga biyirije ubusa.”
Ubu butumwa bwatangiye gutambutswa ku mbugankoranyambaga mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize.
Bukaba bwarimo buvuga ko “n’ibasenga biyirije ubusa bagasabira igihugu cyabo, Imana izagikoraho igitangaza nubwo kimaze imyaka myinshi mu ntambara.”
Bumwe mu butumwa bwanditse twakomeje kwakira kuri Minembwe Capital News, buhamya ko abenshi muri aba Banyamulenge bubahirije bakora aya masengesho nk’uko babitegetswe.
Nk’ubwo twahawe n’abari mu Minembwe, ahazwi nk’i Mulenge, bugira buti: “Mu Minembwe mu bice byayo bitandukanye, twakoze amasengesho. Twayiriwemo kandi twiyirije n’ubusa.”
Ni ubutumwa bukomeza bugira buti: “Abanyamulenge tumaze imyaka 8 turi mu ntambara. Tugabwaho ibitero na FARDC, imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-kongo n’iy’abanyamahanga, nka FDLR n’indi ikorana na Leta y’i Kinshasa. Ariko twizeye Imana, iri bugire icyo ihindura.”
Nanone kandi ubundi butumwa twakiriye n’ubwabari mu nkambi y’i mpunzi ya Kavumu iherereye mu ntara ya Cankuzo mu gihugu cy’u Burundi.
Bagize bati: “Twiriwe mu mafungo. Twarimo dusengera igihugu cyacu.”
Abandi bakoze aya masengesho n’abari muri Uganda, nabo biriwe basenga, kandi abenshi muri bo bayakoreye ku misozi, izwi nko ku misozi yo gusengeraho.
Si aho honyine basenze gusa, kuko n’ahandi aho bari hose ku isi bakoze ayo masengesho, mu rwego rwo kubahiriza icyo Imana yabategetse ngo basengere igihugu cyabo.
Nyamara kandi hari n’abatayakoze, bitewe n’impamvu zitandukanye, hari n’abandi bavuga ko uburyo yatangajwemo atariko byari bikwiye gutangazwa.
Abashingira kuri ibyo bavuga ko uwatanze buriya butumwa atigeze avuga uwo ariwe, ubundi kandi bakavuga ko yari akwiye kubinyuza mubashyumba b’Imana akaba ari bo babitangariza abakristo, dore ko ari nabyo bashyinzwe.