• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Avugwa mu Kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
March 28, 2025
in Regional Politics
0
Avugwa mu Kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.
140
SHARES
3.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Avugwa mu Kibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru ava i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’i ntara ya Kivu y’Epfo ku rwego rwa Leta y’i Kinshasa, avuga ko havuye abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo n’aba FDLR berekera mu Kibaya cya Rusizi kuja gutangiza intambara ku mutwe wa m23.

Wazalendo n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bazwiho kuba barimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bishyira hamwe murwego rwo gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’icy’u Burundi kurwanya m23.

Nk’uko amakuru dukesha abaturiye i Uvira abivuga nuko kuva ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kane, tariki ya 27/03/2025, bariya barwanyi bavuye i Uvira ku bwinshi berekeza mu bice biherereye mu Kibaya cya Rusizi, ahazwi nko muri Plaine Dela Ruzizi kugira ngo baje gutangiza intambara mu bice abarwanyi bo muri m23 bafashe.

Ubutumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’abanya-Uvira, bugira buti: “Wazalendo na FDLR bagiye ku bwinshi i Luvungi. Amakuru dufite avuga ko bagiye gutangiza intambara kuri m23.”

Mu byumweru bibiri bishyize, na bwo abarwanyi bo muri Wazalendo baje baturutse mu ntara ya Manyema baca i Uvira bakomeza mu Kibaya cya Rusizi, bageze ahitwa za Katogota basakirana n’uyu mutwe wa m23 ubakubita kubi.

Icyo gihe byavuzwe ko aba barwanyi bari baje ari ibihumbi, ariko nk’uko amakuru yabisobanuye nuko basubiyeyo batumva batabona.

Wazalendo bongeye kwereza muri icyo gice kurwanya m23 mu gihe no ku munsi w’ejo ku wa kane mu misozi ya Kamanyola yabereyemo imirwano, aho aba Wazalendo bari bateye uyu mutwe, ariko uza kubasubiza inyuma.

Ni imirwano kandi yabereye no mu misozi ya Ngomo iherereye mu ntera ngufi uvuye muri Bukavu, ariko ibyo bitero byose uyu mutwe wa m23 ubisubiza inyuma.

Amakuru akomeza avuga ko aba barwanyi bo muri Wazalendo na FDLR bari za Luvungi, Sange no mu tundi duce two muri iki Kibaya cya Rusizi.

Ni mu gihe m23 na yo, igenzura igice cya Katogota n’umujyi wa Kamanyola, kuri ubu urimo ituze, kuvaho uyu mutwe uyifashe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Tags: FDLRMu Kibaya cya RusiziWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?