Impinduka zabaye mu mihembere y’abasirikare ba RDC yatumye bamwenyura.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo( FARDC), zahembewe kuri bank bitandukanye nuko byari bisanzwe, ubundi kandi umushahara wabo wikuba inshuro 2.
Ni ku wa gatanu tariki ya 28/03/2025, ni bwo abasirikare ba RDC bahembwe umushahara w’ukwezi kwa gatatu basanga bitandukanye nuko byari bisanzwe, kuko bazifatiye kuri bank .
Abari basanzwe bahembwa 100 $ ku kwezi zikumbye kabiri, kimwe kandi n’izo abapolisi bahawe.
Muri aya mafaranga agera ku bihumbi 504 y’amanye-Congo, umusirikare azajya basha guhahira urugo rwe ndetse kandi agire n’ayo asagura.
Amakuru avuga ko aba basirikare bahembewe kuri bank Boa iherereye muri komine ya Ndjili i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC.
Si abasirikare bahembwe menshi gusa, kuko n’abapolisi nabo zari kubye, ni mu gihe bose basohokaga muri iyo bank bishimiye ubutegetsi bwabahaye agaciro.
Ibi bikaba byaratumye abasirikare n’abapolisi bagirira Leta yabo icyizere, kuko basohokaga muri iyo bank bari kumwenyura.
Ubundi kandi bizeye ko leta yabo izakomeza gukora icyatuma imibireho yabo irushaho kuba myiza.
Minisiteri y’imari muri RDC yasohoye itangazo ivuga kuri izi mpinduka, ishimira perezida Felix Tshisekedi icyo gikorwa yakoze bise cy’amateka.
Iryo tangazo rivuga ko umusirikare cyo kimwe n’umupolisi wahawe agaciro azarushaho kongera imbaraga mu kazi ke, cyane muri iki gihe ubutegetsi buhanganye n’umutwe wa m23 mu Burasizuba bwa Congo.
Ibyo Leta ibikoze mu gihe mu minsi ishyize abasirikare bagiye bagaragazaga ko imibireho yabo itifashe neza, ndetse bakagaragaza ko abacanshuro n’izindi ngabo Congo yitabaje bahembwa menshi kurusha abenegihugu.
Kuzamura umushahara w’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, ntawamenya ko bizatuma bigira izindi mpinduka mu kurwanya m23 iyo iki gihugu gifata nk’umwanzi wacyo mukuru.