Ibyatangajwe na minisitiri w’ubatabera wa RDC, byafashwe nko “kwihakirizwa.”
Minisitiri w’ubatabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yatangaje ko hageragejwe coup d’etats ijana zigamije guhirika perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi. Ibi bikaba bitarigera bivugwa muri iki gihugu.
Ni amagambo uyu mu minisitiri w’ubatabera wa RDC yabwiye imbaga y’abantu ibibumbi n’ibihumbi bari bitabiriye inama yari yakoranije ikaba yarabereye i Kinshasa ku wa gatanu.
Mutamba akunze kumvikana avuga amagambo bamwe bafata nk’ayo gushaka igikundiro kwa perezida Felix Tshisekedi.
Avuga kandi ko mu ntambara iki gihugu kirimo mu Burasizuba bwacyo, Tshisekedi yanze kugurisha ubusugire bw’igihugu.
Yavuze ko abanzi b’igihugu bashatse gukora coup d’etat ariko perezida Felix Tshisekedi uwo yise “Papa Fashi Beton” ahagarara kigabo.
Yagize ati: “Nta tegeko na rimwe yishe, nta tegeko nshinga na rimwe yishe, impamvu bo batanga basobanura ibikorwa byabo ni iyihe? Yatowe n’abaturage mu mwaka wa 2023, afite manda y’imyaka itanu, abagambanyi b’igihugu biyunze n’umwanzi bagerageje coup d’etat inshuro 100.”
Ariko ibyo Mutamba yatangaje ntaho birigera bitangazwa, usibye ko tariki ya 19/05/2024, i Kinshasa habaye icyo bamwe bise igeragezwa rya coup d’etat abandi bavuga ko ari ikinamico yateguwe na perezida Felix Tshisekedi, aho agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bayobowe na Christian Malanga wishwe icyo gihe, kinjiye mu biro by’u mukuru w’iki gihugu hatabayeho imirwano kavuga ko kafashe ubutegetsi.
Icyo gihe kandi kateye n’urugo rwa Vital Kamerhe, wari minisitiri w’imari kanica abarinzi be.