• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Agezweho ku ngabo ziri mu Bibogobogo nyuma y’aho kwa Mulima habaye imirwano.

minebwenews by minebwenews
April 2, 2025
in Regional Politics
0
Mu misozi ya Fizi hazindukiye imirwano ikaze .
131
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho ku ngabo ziri mu Bibogobogo nyuma y’aho kwa Mulima habaye imirwano.

Ingabo za Congo ziheruka koherezwa mu Bibogobogo ubwo ku munsi w’ejo ku wa kabiri imirwano yarimo ibera kwa Mulima hagati ya Twirwanaho n’ihuriro ry’Ingabo ririmo FARDC iz’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zo zahunze ziva mu bigo zagenzuraga zihungira mu kigo kigenzurwa na Colonel Ntagawa Rubaba kiri mu muhana wa Bibogobogo, ariko nyuma zimwe muri zo zitumwa i Baraka.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Mu cyumweru gishize ni bwo abasirikare benshi ba FARDC batumwe mu Bibogobogo, bakaba baravanywe i Rulimba, i Uvira n’ahandi, harimo n’abahazanywe nyuma yuko bari bahunze intambara yaberega mu Minembwe ubwo Twirwanaho yahafataga ku wa 21/02/2025.

Amakuru avuga ko nyuma y’aho aba basirikare bagereye mu Bibogobogo bahashyinze ibigo bya gisirikare harimo icyashyizwe mu irango rya Ugeafi, ku Gipimo hafi n’umuhana wa Magaja nanone kandi ikindi kigo gishyingwa mu Rulimba cyo kimwe na Kavumu.

Hakaba hari icyari kihasanzwe kiri mu muhana wa Bibogobogo centre kigenzurwa na Colonel Ntagawa Rubaba.

Gutumwa kw’aba basirikare ba Leta muri Bibogobogo byavugwaga ko baje kurinda umujyi wa Baraka udafatwa n’umutwe wa m23 n’uwa Twirwanaho, ni mu gihe abo barwayi bo muri iyo mitwe baheruka kugera mu Minembwe ari benshi, aho baje baturutse i Bukavu kandi bashorewe na Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya.

Rero, nyuma y’aho ejo ku wa kabiri tariki ya 01/04/2025 ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabye ibitero mu nkengero za komine ya Minembwe, ribigaba riturutse mu Lusuku, Point Zero, Mukera no kwa Mulima, nk’uko Twirwanaho yabigaragaje ikoresheje inyandiko yashyize kuri x; uyu mutwe wirwanyeho ukubita ririya huriro inshuro ndetse ufata n’ibice bimwe iri huriro ryaturutsemo ribagabaho ibyo bitero. Nubwo nyuma wongeye kubyivanamo.

Minembwe Capital News yamenye ko ubwo iyo mirwano yarimo ibera kwa Mulima no mu Rusuku, izi ngabo zari mu Bibogobogo zarahunze ziva mu bigo zagenzuraga zihungira mu kigo kigenzurwa na Colonel Ntagawa Rubaba kiri mu muhana wa Bibogobogo centre.

Ibyafashwe nk’aho zahahamutse, kuko muri zi ngabo harimo zimwe zahuye n’intambara yazihanganishije na Twirwanaho mu Minembwe, hakaba harimo n’izarwanye i Bukavu zumva umuriro w’imbunda wa m23.

Umwe uri mu Bibogobogo yagize ati: “Ntituzi icyabaye ku basirikare ba Leta baraha. Barikuva mu makambi yabo bagahungira mu ikambi iyowe na Col.Ntagawa. Turi kubona bahahamutse kubera intambara irimo kubera mu Rusuku no kwa Mulima.”

Cyakoze, ahagana igihe c’isaha z’umugoroba wajoro w’ahar’ejo Colonel Karateka wagenzuraga ikigo kiri mu irango rya Ugeafi yamanutse i Baraka n’abasirikare be bose. Bikavugwa ko yahamagajwe kuja gutanga musada kwa Mulima no mu Rusuku.

Ariko ntibizwi ko yahise atanga uwo musada, ikizwi gusa nuko yamanutse i Baraka ahamagawe igitaraganya.

Ubundi kandi kugeza isaha ya saa tanu zijoro ryaraye rikeye, ziriya ngabo zasigaye zari zitarasubira mu bigo zagenzuraga.

Hagataho, umutekano wo muri ibyo bice ukomeje kuzamba nyuma y’ibyo bitero byakozwe ku munsi w’ejo ku wa kabiri.

Ndetse hari n’amakuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ririmo kwikusanyiriza kuri Point Zero, ngo rigabe ibitero mu mihana y’Abanyamulenge iri mu Minembwe.

Tags: BibogobogoFardcIhahanuka

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Umuriro w’imbunda z’amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!

Umuriro w'imbunda z'amadubu watumye abakorera mu kwaha kwa Leta bagira ihahamuka!

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?