• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye ibyo Gen.Gasita arimo gusaba ubuyobozi bwa FARDC.

minebwenews by minebwenews
April 3, 2025
in Regional Politics
0
Hamenyekanye ibyo Gen.Gasita arimo gusaba ubuyobozi bwa FARDC.
217
SHARES
5.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye ibyo Gen.Gasita arimo gusaba ubuyobozi bwa FARDC.

Nyuma y’aho umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ufashe umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihuriro ry’Ingabo za Congo zari muri uwo mujyi zahungiye i Uvira, bityo na Brigadier General Olivier Gasita wari mubasirikare bakuru b’iryo huriro nawe yahungiye muri iki gice, ariko nyuma aza kwerekeza i Kisangani, kuri ubu biravugwa ko ari i Kinshasa aho arimo gusaba guhindurirwa imirimo, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ubwo umujyi wa Bukavu wigarurirwaga na m23 tariki ya 16/02/2025, Brig.Gen. Gasita Olivier yari yungirije ukuriye iperereza ry’igisirikare ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Epfo. Zari inshingano yari amazemo igihe gito cyane.

Ni mu gihe kandi na Lt.Gen.Pacifique Masunzu yariyahawe kuyobora zone ya gatatu y’ingabo za Congo ikuriye intara zitandatu muri RDC, muri izi ntara harimo n’iya ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’aho m23 ifashe i Bukavu, aba basirikare bombi bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge bakaba bafite amapeti yo hejuru bahungiye i Uvira mbere yuko berekeza i kisangani.

Ariko nk’uko amasoko yacu akomeza abivuga nuko mu cyumweru gishize General Gasita yavuye i kisangani ahasiga Masunzu ufite munshingano ze zone ya gatatu y’ingabo za Fardc yerekeza i Kinshasa.

Bikavugwa ko uyu musirikare yagiye gusaba ubuyobozi bwa FARDC kumutuma ahandi kugira ngo akomeze akorera Leta y’i Kinshasa.

Ndetse aya makuru ahamya ko yatumwe i Kindu mu ntara ya Manyema, ariko ko kugeza ubu akiri i Kinshasa aho arimo gutegura kwerekeza muri iki gice yatumwemo ngo akomeze imirimo y’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nyamara nubwo Leta y’i Kinshasa irimo abasirikare bafite amapeti yo hejuru bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ariko ntibibuza ko abo mu bwoko bwabo bicwa kandi bakicwa n’ingabo z’iki gihugu.

Akenshi ingabo z’iki gihugu zica Abanyamulenge zibinyujije mu mitwe yitwaje intwaro nka Mai-Mai na FDLR. Ni mu gihe iyo mitwe igaba ibitero kuri bo bigasiga bibishe ubundi bikanyaga ibyabo nk’amatungo y’inka n’ibindi.

Ndetse n’ejo ku wa gatatu tariki ya,02/04/2025, ibitero by’aba barwanyi bashigikiwe n’ingabo za Leta ya Congo byagabwe mu nkengero za komine ya Minembwe. Aha akaba ari uruhande rwa majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa Minembwe.

Nk’uko bizwi ibyo bice biherereyemo imihana y’Abanyamulenge, usibye n’icyo ni nayo baragirira Inka zabo.

Tags: FardcGasitaKinduMasunzu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?