Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uwari mu bayobozi bakomeye mu butegetsi bw’i Kinshasa yiyunze kuri m23 uyu munsi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 3, 2025
in Regional Politics
0
Umunyapolitiki uri mu bamaze kubaka izina muri RDC yiyunze kuri M23.
112
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwari mu bayobozi bakomeye mu butegetsi bw’i Kinshasa yiyunze kuri m23 uyu munsi.

You might also like

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Joseph Stéphane Mukumadi wari guverineri w’intara ya Sankuru, yatangaje ko yiyunze mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa m23.

Ni ibikubiye mu itangazo Joseph Stéphane Mukumadi yashyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 03/2025, aho rimenyesha ko yinjiye mu mugambi wo gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi watangijwe na m23.

Muri iryo tangazo yagize ati: “Ndi umunyamuryango wa AFC/M23 ndashaka kungurana ibitekerezo n’umuhuza bikorwa w’uyu mutwe ku bibazo bireba Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ndizera ko inzira zose zo gukuraho abasenya igihugu ziboneye. Ndahamagarira abanyekongo kwibona muri iyi mpinduramatwara.”

Ubundi kandi muri iryo tangazo uyu wahoze ari guverineri yamaganye ibyo yise gufata bugwate igihugu na rubanda rugufi bikorwa n’ubutegetsi. Joseph Mukumadi, yemeje ko ihuriro rya AFC, ariryo rishobora gutanga ibyiringiro by’igihe kirekire.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo yatorewe kuba guverineri mu rwego rutavugwaho rumwe, kuko kandidatire ye yabanje guteshwa agaciro bitewe n’uko ngo yari afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mbere yo kwemezwa na komisiyo y’igihugu y’amatora (Ceni).

Icyo gihe ngo kandidatire ye yarwanyijwe cyane n’uwahoze ari minisitiri w’ubanye n’amahanga n’itumanaho Lambert Mende.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ishyaka rye, Action des Democrates(Ad) ryikuye mu ihuriro ry’ishyaka USN ribarizwamo perezida Felix Tshisekedi.

Joseph Mukumadi yashimye uruhare rw’umuhuza bikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, uwo ngo afata nk’umuhuza w’abanga akarengane muri Congo.

Akaba aje yiyongera kubandi biyunze na AFC barimo Jean Jaques Mamba wabaye umwe mubarwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC ndetse na Thomas Lubanga uherutse gutangaza ko yifatanyije n’uyu mutwe.

Ndetse kandi ubwo m23 yafataga i Goma na Bukavu hari abandi benshi bayiyunzemo barimo n’abasirikare.

Intara ya Sankuru yayoborwaga na Joseph Makundi ni imwe mu ntara 21 zigize Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iyi ntara yahoze ibarizwa muri Kasai-Oriental mbere yuko iba intara.

Tags: GuverineriM23MukumadiSankuruYiyunze
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Museveni, a long-standing regional power broker arrived in South Sudan on Thursday stepping into a tense political situation that has sparked regional concerns

Museveni, a long-standing regional power broker arrived in South Sudan on Thursday stepping into a tense political situation that has sparked regional concerns

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?