Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo m23 yavuze ku makuru avuga ko yavuye muri Walikale.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
M23 yatangaje ibindi bishya bishobora gutuma intambara ikomeza mu gihe hari icyizere cy’uko irangira.
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo m23 yavuze ku makuru avuga ko yavuye muri Walikale.

You might also like

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

Ingabo za RDC zacitse intege.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

Umutwe wa m23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ukaba urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa watangaje ko wakuye abarwanyi bawo muri Centre ya Walikale no mu nkengero zayo, ariko ugaragaza ko igihe Fardc n’abambari bayo bobangamira abaturage wahita uwugaruramo bariya barwanyi bawo.

Ni itangazo uyu mutwe washyinze hanze ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu tariki ya 03/04/2025, aho ryemeza amakuru yiriwe atangazwa ejo yavugaga ko aba barwanyi bavuye i Walikale.

Ni amakuru yavugaga ko aba barwanyi bavuye i Walikale mu byiciro bibiri, aho ngo iciciro cya mbere cyahavuye ku mugoroba wo hirya y’ejo, mu gihe ikindi yavugaga ko cyahavuye ku wa gatatu.

Itangazo uyu mutwe washinze hanze rigaragaza ko wakuye abarwanyi bawo muri Walikale kumpamvu zo kubahiriza agahenge katangajwe tariki ya 18/02/2025 no gushyigikira inzira z’amahoro zigamije ibiganiro bya politiki mu gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro mu Burasizuba bwa Congo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu mutwe wa m23 uhamagariye abaturage b’i Walikale n’abayobozi b’inzego zibanze babo, gushyira ingamba zigamije kurindira umutekano abasivili babo n’ibyabo.

M23 yashimangiye kandi ko ikomeje gutsimbarara ku murongo wayo wo gushaka igisubizo kirambye binyuze mu nzira z’ibiganiro , ndetse kandi ko uhagaze ku ntego zayo zogushakira abaturage amahoro mu bice ugenzura.

Itangazo ry’uyu mutwe kandi rikagaragaza ko mu gihe Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo bobangamira abaturage mu bice byabohowe ako kanya bahita basubiza mu kurengera abaturage.

Iki cyemezo cyo kuvana abarwanyi bawo muri Walikale uyu mutwe wa m23 wagifashe nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Doha muri Qatar, bityo uvuga ko kiriya cyemezo kiva mu nama bagiriwe n’aba bakuru bibihugu.

Bavuye i Walikale mu gihe kandi habura iminsi mike ngo ibiganiro by’imishikirano hagati y’uyu mutwe na Leta y’i Kinshasa bibe. N’ibiganiro bivugwa ko bizabera i Doha muri Qatar, bikazaba tariki ya 09/04/2025.

Tags: M23Walikale
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo. Igisirikare cy'u Burundi kizwi nka FDNB cyatangaje ko cyungutse abasirikare bo mu butasi abari bamaze igihe bahabwa amahugurwa...

Read moreDetails

Ingabo za RDC zacitse intege.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Ingabo za RDC zacitse intege. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho...

Read moreDetails

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Hatangajwe igikorwa kibi gishobora gukorwa n’abagore ba basirikare, ndetse n’abasirikare ubwabo muri RDC.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka? Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bahawe itegeko rishya rigiye gutuma nta musore uzongera gutekereza kwinjira muri iki gisirikare....

Read moreDetails

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i...

Read moreDetails
Next Post
M23 Confirmed  withdraw of their forces from the seized town of Walikale in support of peace efforts.

M23 Confirmed withdraw of their forces from the seized town of Walikale in support of peace efforts.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?