Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa RDC.
Massad Boulos, umujanama mukuru wa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ku bibazo byo muri Afrika yavuze ko igihugu cye cyiyemeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa Congo.
Byashyizwe hanze na perezidansi ya RDC, aho yagaragaje ko umujanama mukuru wa Trump ku bibazo byo muri Afrika, Massad Boulos yabagaragarije ko Amerika yifuza kubona RDC igera ku mahoro arambye, kandi ikabigiramo uruhare.
Ni mu gihe uyu munyacyubahiro ari muruzinduko mu karere kuva ku wa kane. Ubwo yaganira n’abategetsi ba Leta y’i Kinshasa, nk’uko perezidansi ibigaragaza.
Yagize ati: “Turifuza amahoro arambye yemeza ubusugire bw’ubutaka bwa Congo, mu gihe dushyiraho ubusugire bw’ubukungu bwa karere butera imbere. Uyu mubano ufite amahirwe menshi, kandi twishimiye umwanya wo kuganira ku nzira igana imbere na bagenzi bacu hano i Kinshasa.”
Amakuru avuga ko uyu mujyanama wa perezida Trump, i Kinshasa yakiriwe na perezida Felix Tshisekedi aho yaraherekejwe n’umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afrika, na Dan Dunham, umuyobozi w’inama y’umutekano y’igihugu ishinzwe Afrika.
Nyuma yo kumwakira, ibiganiro byabo byibanze ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ubundi kandi banaganiriye no ku masezerano yerekeranye n’amabuye y’agaciro hagati ya RDC n’Amerika.
Kuri aya masezerano, Boulos yavuze ko igihugu cyumvikanye na RDC inzira iganisha ku iterambere.
Ati: “Twasuzumye iki cyifuzo, kandi nshimishijwe no kubamenyesha ko njye na perezida twumvikanye ku nzira igana ku iterambere. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na perezida Felix Tshisekedi n’itsinda rye kugira ngo habeho umubano mwiza ugirira akamaro Abanye-Congo ndetse n’Abanya-Merika. Dufite intego yo gushimangira ishoramari n’abikorera bo muri Amerika muri RDC, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu.”
Hejuru y’ibyo yashimangiye ko amasosiyete y’Abanyamerika yiteguye gushinga imizi muri RDC mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’akarere.
Nyuma ya Kinshasa, Boulos yerekeje i Kigali mu Rwanda, n’i Nairobi muri Kenya na Uganda, nk’uko bigaragara muri gahunda y’uruzinduko rwe yatangajwe na minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amerika.
