• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.

You might also like

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

Nyuma y’aho imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo yari yahagaze igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/04/2025, mu masaha y’umugoroba wa joro yongeye kubura muri biriya bice n’ubundi byo muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru abivuga.

Kuri uyu wa gatandatu mu gitondo ni bwo imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo yatangije urugamba rwo gusubiranamo.

Ni mu gihe uruhande ruyobowe na Makanaki n’urundi ruyobowe na Beta Bango uzwi cyane nka Rene, arizo zigikomeje guhangana, nk’uko amakuru MCN yatanze mbere abivuga.

Aya makuru akavuga ko izi mpande zombi zirigupfa ibyo abarwanyi bazo bari babugurije kuri Mulongwe ari naho zahereye zirwana.
Gusa, iyi mirwano yabaye kare bivugwa ko ziriya mpande zombi zaje kuyihagarika igihe c’isaha z’igicamunsi.

Bigeze ku mugoroba wajoro igihe c’isaha ya saa moya, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga yongera kubura, ariko ho ibera muri Quartier ya Gasenga no mu misozi iri hejuru yayo.

Amakuru akomeza avuga ko iri subiranamo hagati y’abarwanyi bayobowe na Makanaki n’abayobowe na Beta Bango, rimaze kugwamo babiri bo mu ruhande rwa Makanaki mu gihe abandi bane barikomerekeyemo.

Ndetse kandi bivugwa ko hari n’umuturage wo muri Quartier ya Mulongwe wafashwe n’amasasu, aramwica.

Iri subiranamo rya Wazalendo ryatumye abaturage bava mu byabo, aho bamwe bari guhunga berekeza i Bujumbura mu Burundi, naho abandi bakaja mu bice bitarimo intambara.

Iyi mirwano ntacyo igisirikare cya RDC kiri i Uvira kirayivugaho, gusa ikomeje gutuma umutekano wo muri iki gice cyimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Epfo ku ruhande rwa Leta ukomeza kuzamba.

Ni mu gihe n’ubundi aha hari hamaze iminsi havugwa ubugizi bwa nabi bukorwa na Wazalendo, kuko abaturage babashinja kubasahura ibyabo, kandi bakagaragaza ko babinjirana mu mazu yabo igihe cy’ijoro.

Tags: InteraUvira
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n'uwahoze ayoboye iki gihugu Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya...

Read moreDetails

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 byemaze gushyira umukono ku masezerano yerekeranye n'ishyirwa mu bikorwa ry'ihagarikwa...

Read moreDetails

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe Amakuru ava mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko nyuma y'aho Colonel Rubaba Ntagawa ahamagajwe...

Read moreDetails

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

Ingabo z'u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?