• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano yo gusubiranamo ya Wazalendo yongeye gufata indi ntera ku mugoroba wajoro.

Nyuma y’aho imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo yari yahagaze igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/04/2025, mu masaha y’umugoroba wa joro yongeye kubura muri biriya bice n’ubundi byo muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru abivuga.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Kuri uyu wa gatandatu mu gitondo ni bwo imirwano hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo yatangije urugamba rwo gusubiranamo.

Ni mu gihe uruhande ruyobowe na Makanaki n’urundi ruyobowe na Beta Bango uzwi cyane nka Rene, arizo zigikomeje guhangana, nk’uko amakuru MCN yatanze mbere abivuga.

Aya makuru akavuga ko izi mpande zombi zirigupfa ibyo abarwanyi bazo bari babugurije kuri Mulongwe ari naho zahereye zirwana.
Gusa, iyi mirwano yabaye kare bivugwa ko ziriya mpande zombi zaje kuyihagarika igihe c’isaha z’igicamunsi.

Bigeze ku mugoroba wajoro igihe c’isaha ya saa moya, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga yongera kubura, ariko ho ibera muri Quartier ya Gasenga no mu misozi iri hejuru yayo.

Amakuru akomeza avuga ko iri subiranamo hagati y’abarwanyi bayobowe na Makanaki n’abayobowe na Beta Bango, rimaze kugwamo babiri bo mu ruhande rwa Makanaki mu gihe abandi bane barikomerekeyemo.

Ndetse kandi bivugwa ko hari n’umuturage wo muri Quartier ya Mulongwe wafashwe n’amasasu, aramwica.

Iri subiranamo rya Wazalendo ryatumye abaturage bava mu byabo, aho bamwe bari guhunga berekeza i Bujumbura mu Burundi, naho abandi bakaja mu bice bitarimo intambara.

Iyi mirwano ntacyo igisirikare cya RDC kiri i Uvira kirayivugaho, gusa ikomeje gutuma umutekano wo muri iki gice cyimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Epfo ku ruhande rwa Leta ukomeza kuzamba.

Ni mu gihe n’ubundi aha hari hamaze iminsi havugwa ubugizi bwa nabi bukorwa na Wazalendo, kuko abaturage babashinja kubasahura ibyabo, kandi bakagaragaza ko babinjirana mu mazu yabo igihe cy’ijoro.

Tags: InteraUvira

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

Ingabo z'u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?