Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.

You might also like

Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka.

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

AFC/M23 yigaruriye agace k’ingenzi.

Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana bongeye gusesekara mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi nyuma y’ibyumweru bitatu abandi basirikare b’u Burundi babaga muri iki gice bakivuyemo.

Bibogobogo ni agace gaherereye mu misozi yu namiye umujyi wa Baraka, ikaba ahanini ituwe n’Abanyamulenge nubwo hari n’andi moko ayituyemo nk’Abapfulero n’Ababembe bake ndetse n’Abanyindu.

Hagati mu kwezi kwa gatatu ni bwo Abasirikare b’u Burundi bikuye muri iki gice cya Bibogobogo bamanuka epfo i Baraka, abandi muri abo berekeje iya Uvira.

Ni mu gihe bari bageze muri iki gice ubwo Wazalendo baheruka kukigabamo ibitero, ibyo bari bagabye ku Banyamulenge mu ntangiriro zu kwezi gushyize.

Nyuma yo kuhagera, bariya basirikare b’u Burundi babwiye aba Banyamulenge ko baje kubatabara, bababwira kandi ko bagomba kwitandukanya na Twirwaneho ndetse na m23.

Ntibyatinze aba basirikare bavuye muri iki gice, kizamo Wazalendo ariko n’abo bakivamo mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.

Usibye ko ibatayo iyobowe na Colonel Ntagawa Rubaba yo ikiri muri icyo gice kuva m’ukwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2024.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/04/2025, ahagana igihe cy’umugoroba, mu Bibogobogo hahurutse abasirikare benshi b’u Burundi, aho bivugwa ko bashobora kuba ari abasirikare babarirwa mu magana abiri.

Uwahaye Minembwe Capital News aya makuru yavuze ko we yabiboneye, kandi ko yabonye ari benshi.

Yagize ati: “Ubu ku mugoroba ingabo z’u Burundi zirimenye hano mu Bibogobogo. Ni nyinshi, na bonye ari nka 200.”

Yavuze kandi ko aba basirikare baje gusigara mu bigo ingabo za FARDC ziheruka kuvamo zitumwa i Baraka n’ahandi.

Ati: “Baje gusigara mu bigo by’ingabo za Congo ziheruka kuvamo hano mu Bibogobogo.”

Aba basirikare bakimara kugera mu Bibogobogo bamwe bahitijwe muri ibyo bigo byabagamo abasirikare ba Congo, harimo ikiri mwirango rya Ugeafi, mwirango rya Gipimo hafi n’umuhana wa Magaja, nanone kandi abandi bajanwa ku Kavumu harimo n’abandi bajanwe muri Bibogobogo centre irimo ibatayo ya Colonel Ntagawa.

Ni amakuru avuga kandi ko izi ngabo z’u Burundi zazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye birimo imbunda ziremereye nubwo Minembwe Capital News itabashe kumenya ubwoko bwabyo.

Izi ngabo zije muri Bibogobogo mu gihe hari hamaze iminsi irenga ibiri hari amakuru avuga ko Wazalendo boba bari gutegura kugaba ibitero muri iki gice.

Wazalendo bagaba ibitero mu Bibogobogo baturutse mu bice bya Mutambara bisanzwe bituwe n’Ababembe. Si aho gusa baturuka, kuko hari n’igihe baturuka mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.

Tags: Abasirikare b'u BurundiBibogobogo
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Tshisekedi ngo asigaranye ibintu bibiri gusa, ubundi ibintu bigahinduka. Umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ngo asigaranye kwegura cyangwa agahunga, bitaba ibyo agukurwa...

Read moreDetails

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza.

Undi General uvuka muri Fizi yaguye muri gereza. Nyuma y'urupfu rwa General Shabani Sikatende uheruka kugwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya...

Read moreDetails

AFC/M23 yigaruriye agace k’ingenzi.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

AFC/M23 yigaruriye agace k'ibgenzi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryigaririye agace gaherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n’umugenzi.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n'umugenzi. Nyuma y'aho umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aketse ko hari abasirikare bashaka ku muhirika k'u butegetsi, yahise...

Read moreDetails

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
The Burundian soldiers have once again appeared in Bibogobogo.

The Burundian soldiers have once again appeared in Bibogobogo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?