Imihana itatu yo mu Rugezi, m23 na Twirwaneho bayifashe.
M23 na Twirwaneho, imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yirukanye mu Rugezi Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo iza Congo, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Mu mwanya muto ushyize wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/04/2025, ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bafashe uduce twinshi two mu Rugezi.
Rugezi iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, akaba ari muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi.
Amakuru Minembwe Capital News imaze kwakira yemeza ko umuhana munini wo muri iki gice cya Rugezi uzwi nk’uwo mu Badinzi, n’uwo kwa Budamu ndetse n’indi iherereye hafi aho harimo nahahoze ibitaro bikuru bya Rugezi, m23 na Twirwaneho byamaze kuyibohoza.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, hagati y’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya AFC n’ihuriro ry’Ingabo za Congo.
Kuva Abanyamulenge bahunze muri iki gice cya Rugezi mu mwaka wa 2021, FDLR na Wazalendo bahise bahagira ibirindiro byabo bikuru.
Bikavugwa ko kwari muri iki gicye aba barwanyi baturukagamo bagaba ibitero ku banyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo.
Twirwaneho na m23 bifashe iki gice nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa mbere nabwo bafashe ibindi bice birimo i Byalele, Timbyangoma n’ahandi.
Sibyo gusa kuko kandi bafashe n’utundi duce turimo kwa Ronderi no kwa Magara.
Tubibutsa ko ibyo bice byatangiye gufatwa kuva ku munsi w’ejo ku wa mbere, byose biri hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Hagataho, imirwano irakomeje aho iri huriro ry’Ingabo za Congo rikomeje guhunga ryerekeza i Milimba, ahazwi nk’i ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.