• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abandi basirikare b’u Burundi bageze mu Bibogobogo.

minebwenews by minebwenews
April 9, 2025
in Regional Politics
0
The Burundian soldiers have once again appeared in Bibogobogo.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abandi basirikare b’u Burundi bageze mu Bibogobogo.

Nyuma y’aho bivuzwe ko abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana batumwe mu Bibogobogo mu cyumweru gishize, uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 09/04/2025, hongeye kugera abandi n’abo babarirwa mu ijana, nk’uko amasoko yacu abyemeza.

Hagati muri kiriya cyumweru gishize ni bwo mu Bibogobogo hageze abasirikare 200, bakaba barahageze baturutse mu mujyi wa Baraka ho muri teritware ya Fizi.

Ubwo bahageraga, kubera imirwano yarimo ibera mu Rusuku no kwa Mulima hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo na Twirwanaho ku bufatanye bwayo na M23, icyo gihe byavugwaga ko zaba zije gutanga umusaada no kurinda umujyi wa Baraka udafatwa n’aba barwanyi bo muri m23 na Twirwaneho.

Ni mu gihe iki gice cya Bibogobogo gisanzwe gituwe n’Abanyamulenge benshi, kandi kikaba kiri hejuru y’uyu mujyi w’i Baraka.

Ariko ku geza ubu baracyahari, ndetse kandi nta musaada bigeza batanga haba kwa Mulima cyangwa mu Rusuku.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo ni mu masaha make ashize, ni bwo kandi abasirikare bagera mu ijana b’u Burundi basesekaye aha muri Bibogobogo.

Aya makuru agaragaza ko binutse i Baraka, kandi ko bari batonze umurongo, aho abababonye bavuga ko wari umurongo mure mure, kuburyo batabashaga ku babara.

Ati: “Ubu tuvugana abasirikare b’indundi bari menye ku bwinshi. Ntiwabasha kubabara kuko bafite umurongo mure mure.”

Ni amakuru ashimangira ko bamaze kwinjira mu muhana wa Bibogobogo.

Ati: “Bari guhita binjira mu muhana wa Bibogobogo. Ubabariranyije bagera mu ijana.”

Ibigo bya gisirikare biherereyemo abasirikare baba aba Fardc cyangwa ab’u Burundi bigera kuri birindwi. Hari igiherereye muri centre ya Bibogobogo, iki kirebwa na Col Ntagawa wo muri Fardc, ikiri mu irango rya Ugeafi nacyo kirimo ingabo z’u Burundi.

Ni mu kandi ikindi kiri mu Bivumu, Kavumu na Rurimba.
Ikigo cyonyine kirimo Fardc ni kiri muri centre ya Bibogobogo, ibindi byose muri ibyo tuvuze haruguru birimo ingabo z’u Burundi.

Ingabo z’u Burundi zongeye kugera mu Bibogobogo ari nyinshi, mu gihe ku munsi w’ejo ku wa kabiri Twirwaneho na M23 byafashe igice cya Rugezi cyose, cyo muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganishije iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ni ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo ingabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo.

Amakuru avuga ko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma y’aho uriya mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bifashe iki gice cya Rugezi, ryahise rikwira imishwaro, ubundi rihungira mu mashyamba yo mu Rugezi agana i Milimba ahazwi nk’i ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.

Tags: BarakaBibogobogoFardcFDNBIngabo zu Burundi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?