Hamenyekanye ibyo AFC/M23 yasabye Kinshasa gukora mbere yuko impande zombi zinjira mu biganiro.
Ibiganiro by’imishikirano byari guhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byasubitswe; ni mu gihe iri huriro ryashyizeho amakondition y’ibyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bugomba kubanza gukora kugira ngo ibiganiro by’imishikirano bibe.
Uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 09/04/2025, ni bwo hagomba kuba ibiganiro by’imishikirano hagati ya RDC na AFC/M23.
Nk’uko byari biteganyijwe ibi biganiro byari kubera i Doha muri Qatar, aho byari bigamije gushakira umuti urambye intambara ikomeje guca ibintu mu Burasizuba bwa Congo.
Amakuru ahari avuga ko kugeza ku munsi w’ejo ku wa kabiri, impande zombi zari zitarakira ubutumire bwokuja i Doha muri Qatar ahari kubera ibiganiro.
Ariko nk’uko aya makuru abigaragaza nuko AFC/M23 yatangaje ibyo yifuza mbere yo kwicarana kumeza y’ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo.
Mubyo iri huriro rya AFC/m23 rivuga harimo ko perezida Felix Tshisekedi agomba kubanza agatangaza akagaragaza ubushake bwo kuganira na bo.
Ubundi kandi ngo “inteko ishinga amategeko ikureho ibyemezo yafashe tariki ya 08/11/2022 bibahiga.
Hakurweho impapuro zo kubafata n’ibihano bashyiriweho.
Harekurwe abo bafunze bazira ko bavugwaho gukorana na M23.
Hahagarikwe amagambo n’ibikorwa bibiba urwango n’ivangura.
Habeho guhagarika ivangura ry’imiryango ivuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili.
Icyanyuma, iri huriro rya AFC/M23 ryavuze ko hagomba gusinywa amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya RDC na M23.
Uyu mutwe urangiza uvuga ko ari ibi usaba ngo nibimara kubahirizwa ibiganiro bizabe. Kandi ushimangira ko bizagenda neza.