• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.

minebwenews by minebwenews
April 11, 2025
in Regional Politics
0
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiye gusaba ubutegetsi bw’i Doha muri Qatar ko AFC/M23 ivana abarwanyi bayo mu bice byose yafashe byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mbere yo gukorana ibiganiro by’imishikirano n’iri huriro.

Ni byamenyekanye nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru RDC yohereje muri Qatar abayihagarariye biganjemo abashinzwe umutekano kugira ngo baganire na AFC/M23.

Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo AFC/M23 yohereje muri Qatar abayihagarariye barimo Bisimwa na Colonel Nzeze Imani John.

Iri huriro rya AFC/M23 ryifuza ko Leta ya Congo yatesha agaciro igihano cy’urupfu yakatiye abayobozi bayo, impapuro zo kubafunga yabashyiriyeho.

Ryifuza kandi ko abasivili n’abasirikare batawe muri yombi bashinjwa gukorana na ryo kubera uko basa cyangwa ubwoko bwabo, bafungurwe.

Ubundi kandi yifuza ko hashyirwaho itegeko rihana abakwirakwiza imvugo zibiba urwango zituma Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili bibasirwa, bashinjwa gukorana na AFC/M23.

Ikindi kandi yifuza gukorana na Leta y’i Kinshasa amasezerano yo guhagarika imirwano.

RDC ibyo yakoze byo gusaba Qatar ko AFC/M23 ivana abarwanyi bayo mu bice byose igenzura, bisa n’i bindi yakoze mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe yasabye uyu mutwe wa M23 kuvana abarwanyi bawo i Goma aho yari iheruka gufata, hari mu biganiro byawuhuje na Joseph Kabila wari uyoboye iki gihugu.

Icyo gihe iyi Leta y’i Kinshasa yabwiye M23 ko bazaganira kandi bagasubiza ibyifuzo byawo byose bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu; ahanini byari ibibazo bijanye nihohoterwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa.

Ariko M23 kuva mu mujyi wa Goma byatumye isenyuka mu 2013, kuko yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo zo mu mutwe kabuhariwe uri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (FIB), ndetse n’iza RDC n’inzindi za mahanga.

Nyuma uyu mutwe kandi warongeye urihuza wubura imirwano mu 2021. Ari nabwo watangiye gufata kandi ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, usibye ko nabwo hari ubwo wabanje kubivamo ubisabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’i Burasizuba (EAC) mu biganiro byagiye biba icyo gihe.

M23 yasezeranyijwe ko ibice yavuyemo bizajya bigenzurwa n’umutwe w’ingabo za EAC(EACRF) ariko byagaragaye ko ingabo z’u Burundi zagenzuraga ibyo bice muri Masisi birimo Mushaki na Kitshanga zemereye iza Congo kubyinjiramo kandi bitari byemewe.

Ubwo Leta ya Congo yirukanaga EACRF mu mpera z’umwaka ushize, byasabye M23 kongera kurwana kugira ngo yisubize ibyo bice kandi ibitakarizamo abarwanyi bawo bakomeye barimo Col-Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

Ubu rero kandi RDC yasabye ko AFC/M23 iva mu bice igenzura ngo mbere yuko ibiganiro by’imishikirano bitangira i Doha muri Qatar, nk’uko ibiro by’Abanyamerika, Associated Press byabitangarijwe n’umwe mu bategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tags: AmananizaDohaM23Rdc
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?