• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ukuri ku makuru avuga uruhande rugenzura ibice bya Rugezi n’inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y’i Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
April 13, 2025
in Conflict & Security
0
Twirweneho Hits Back at Congolese Army After attacking Banyamulenge
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukuri ku makuru avuga uruhande rugenzura ibice bya Rugezi n’inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ibinyamamakuru by’abanye-kongo bikorera mukwahwa k’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byakomeje gutangaza ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryambuye Twirwaneho na M23 uduce tune duherereye muri secteur y’i Lelenge muri teritware ya Fizi. Ariko aya makuru si ukuri nk’uko amasoko yacu abyemeza.

READ ALSO

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

Nk’uko biriya bitangaza makuru bibisobanura, bivuga ko utwo duce ihuriro ry’ingabo za Congo zambuye Twirwaneho na M23 ari Rugezi, Gakangala, Bigaragara na Kalongi.

Ni amakuru ibi binyamakuru byatangiye kuvuga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2025, aho muri ibyo binyamakuru hari nicyandikwa n’umunyamukuru uzwi cyane mu Burasizuba bwa Congo witwa Daniel Michombero.

Byanasobanuraga ko imirwano ihuriro ry’ingabo za Congo ryambuyemo Twirwaneho na M23 biriya bice yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 12/04/2025.

Ariko nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga imirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 yabereye i Nyangabyuma, Kabanju n’i Gasiro. Ibi akaba ari ibice biherereye mu ntera ndende cyane uvuye kuri Kalongi.

Ubundi kandi utwo duce twaberagamo imirwano, Twirwaneho na M23 byaratwigaruriye. Usibye ku twigarurira banasenye ibirindiro by’iri huriro ry’ingabo za Congo biherereye mu Kabanju.

Nyuma y’aho Twirwaneho na M23 basenye ibyo birindiro by’iryo huriro ry’ingabo za Congo, Minembwe Capital News yamenye neza ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zihungira mu bice bya Matanganika werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse na FARDC.

Tugarutse kuri utu duce abanyamakuru bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa batangaza ko twigaruriwe n’ingabo zirwanirira Leta.

Nka gace ka Gakangala bizwi ko kagenzurwa na Twirwaneho kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi. Kalongi yo uyu mutwe uyigenzura kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kugeza ubu.

Ni mu gihe kandi Bigaragara na Rugezi byo, uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabifashe mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo bikarangira iri huriro riyabangiye ingata, utwo duce tuzwi ko dukungahaye ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or, Coltan, Cuivre n’andi iyi mitwe ibiri iratubohoza.

Ubuhamya Minembwe Capital News ikesha abaturage batuye muri iki gice cya Rugezi, buvuga ko kuva Twirwaneho na M23 bibohoje Rugezi n’inkengero zayo ntibarayivamo.

Ni ubuhamya bukomeza bugaragaza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura uduce twose turi hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.

Rero amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo rigenzura Kalongi, Gakangala, Rugezi na Bigaragara ni ibinyoma byambaye ubusa.

Umuturage uri mu Minembwe waduhaye iyi nkuru yagize ati: “Icyo tuzi ni uko Wazalendo, FDLR na FARDC bari gutakaza ibirindiro byabo mu buryo budasanzwe. Naho ayo makuru yandi ntituzi aho bari kuyakura.”

Tags: FardcRugeziTwirwaneho/m23Wazalendo

Related Posts

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
Conflict & Security

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa

September 24, 2026
UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
Conflict & Security

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

September 24, 2026
Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
Conflict & Security

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

September 24, 2026
LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
Conflict & Security

LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba

September 24, 2026
Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded
Conflict & Security

Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded

September 24, 2026
RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka
Conflict & Security

RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka

September 24, 2026
Next Post
Unveiling the Truth About the side Monitoring Rugezi and Surrounding Areas Amid of Tensions Between Twirwaneho/M23 and Kinshasa’s Government

Unveiling the Truth About the side Monitoring Rugezi and Surrounding Areas Amid of Tensions Between Twirwaneho/M23 and Kinshasa's Government

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?