Ukuri ku makuru avuga uruhande rugenzura ibice bya Rugezi n’inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Ibinyamamakuru by’abanye-kongo bikorera mukwahwa k’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byakomeje gutangaza ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryambuye Twirwaneho na M23 uduce tune duherereye muri secteur y’i Lelenge muri teritware ya Fizi. Ariko aya makuru si ukuri nk’uko amasoko yacu abyemeza.
Nk’uko biriya bitangaza makuru bibisobanura, bivuga ko utwo duce ihuriro ry’ingabo za Congo zambuye Twirwaneho na M23 ari Rugezi, Gakangala, Bigaragara na Kalongi.
Ni amakuru ibi binyamakuru byatangiye kuvuga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2025, aho muri ibyo binyamakuru hari nicyandikwa n’umunyamukuru uzwi cyane mu Burasizuba bwa Congo witwa Daniel Michombero.
Byanasobanuraga ko imirwano ihuriro ry’ingabo za Congo ryambuyemo Twirwaneho na M23 biriya bice yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 12/04/2025.
Ariko nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga imirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 yabereye i Nyangabyuma, Kabanju n’i Gasiro. Ibi akaba ari ibice biherereye mu ntera ndende cyane uvuye kuri Kalongi.
Ubundi kandi utwo duce twaberagamo imirwano, Twirwaneho na M23 byaratwigaruriye. Usibye ku twigarurira banasenye ibirindiro by’iri huriro ry’ingabo za Congo biherereye mu Kabanju.
Nyuma y’aho Twirwaneho na M23 basenye ibyo birindiro by’iryo huriro ry’ingabo za Congo, Minembwe Capital News yamenye neza ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zihungira mu bice bya Matanganika werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse na FARDC.
Tugarutse kuri utu duce abanyamakuru bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa batangaza ko twigaruriwe n’ingabo zirwanirira Leta.
Nka gace ka Gakangala bizwi ko kagenzurwa na Twirwaneho kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi. Kalongi yo uyu mutwe uyigenzura kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kugeza ubu.
Ni mu gihe kandi Bigaragara na Rugezi byo, uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabifashe mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo bikarangira iri huriro riyabangiye ingata, utwo duce tuzwi ko dukungahaye ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or, Coltan, Cuivre n’andi iyi mitwe ibiri iratubohoza.
Ubuhamya Minembwe Capital News ikesha abaturage batuye muri iki gice cya Rugezi, buvuga ko kuva Twirwaneho na M23 bibohoje Rugezi n’inkengero zayo ntibarayivamo.
Ni ubuhamya bukomeza bugaragaza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura uduce twose turi hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.
Rero amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo rigenzura Kalongi, Gakangala, Rugezi na Bigaragara ni ibinyoma byambaye ubusa.
Umuturage uri mu Minembwe waduhaye iyi nkuru yagize ati: “Icyo tuzi ni uko Wazalendo, FDLR na FARDC bari gutakaza ibirindiro byabo mu buryo budasanzwe. Naho ayo makuru yandi ntituzi aho bari kuyakura.”