Igitero cy’u Burusiya muri Ukraine cyaguyemo benshi.
Leta ya Ukraine yashinje Ingabo z’u Burusiya kugaba igitero ku baturage babo kikagihitana 32 abandi muri bo 84 barimo abana n’abagore bagikomerekeramo.
Ni amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano za Ukraine, aho zagaragaje ko icyo gitero cyagabwe mu majyaguru ashyira u Burasizuba bwa Ukraine, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 13/04/2025.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yahise ahamagarira amahanga kugira icyo akora.
Yagize ati: “Iki gitero cy’ibi bisasu byo mu bwoko bwa misili cyibasiye umuhanda usanzwe utuwe n’abantu mu buzima busanzwe.”
Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misili byoherejwe muri uyu mujyi byaguye mu gace karimo kaminuza yo muri Summy n’inyubako yakira inama zitandukanye.
Ubuyobozi bwo muri Ukraine bwabwiye itangazamakuru ko atari ibyo byangiritse gusa, ahubwo izindi nyubako 20 zangiritse harimo ibigo by’amashuri bine, Imodoka 10, gari ya mashi, amaduka, Restaurant ndetse n’izindi nyubako 5 zituwemo n’abantu nabyo byangiritse.

Perezida Zelensky yahise ahamagarira ibihugu bikomeye kugira icyo bikora ku Burusiya bukomeje kohereza ibisasu bya kirimbuzi mu mijyi ituwemo n’abantu.
Ati: “Leta Zunze ubumwe z’Amerika, u Burayi, ndetse n’ibindi bihugu byose byo ku isi byifuza ko iyi ntambara yarangira ndetse n’ubu bwicanyi.
Hagataho, bivugwa ko u Burusiya bwifuza cyane gukomeza ibi bitero bimeze nk’ibyiterabwoba, ndetse kandi ngo ntibwifuza kuva muri iyi ntambara. Muri ubwo buryo, harasabwa ko amahanga yotsa igitutu u Burusiya bugahagarika ibyo bitero, ubundi kandi bukava muri iyi ntambara.
Tubibutsa ko intambara u Burusiya bwashoye kuri Ukraine imaze imyaka itatu, kuko bwayitangije mu kwezi kwa kabiri ku mwaka wa 2022.