Hamenyekanye uko byagendeye uwakoze video avuga ko yafashe Kavumu ndetse ko yanabaye guverineri wa Kivu y’Epfo.
Nyuma y’iminota mike Umuzalendo ashyize hanze ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ko abarwanyi be ba Wazalendo bafashe Kavumu kandi ko ari we wabaye guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yahise araswa avamo umwuka w’abazima.
Iki gikorwa cyakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 14/04/2025, aho umwe mu barwanyi bo muri Wazalendo wari umuyobozi muri uwo mutwe yakoze video avuga ko ayigeneye perezida Felix Tshisekedi.
Muri iyo video yavugaga ko ari we wabaye guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo ngo kugeza igihe perezida Felix Tshisekedi azagena undi.
Yakomeje avuga ko abarwanyi be bafashe Kavumu iherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu, ndetse ko agiye kubohoza n’umujyi wa Bukavu akawirukanamo AFC/M23.
Nyuma y’iminota mike uriya mzalendo akoze iriya video, amakuru avuga ko yahise araswa n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23, ibye birangirira aho.
Nyuma, umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yatangarije abaturage ko bari gushaka uko bakwigisha abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, kugira ngo umutekano ukomeze kugenda neza.
Ni mu gihe udutero twa Wazalendo tutabura mu bice AFC/M23 yamaze kubohoza two muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko nyamara nubwo utwo dutero dukomeza gukorwa, uyu muyobozi yabwiye abaturage ko badakwiye kwiheba, abizeza igitangaza ko nta gace na kamwe Wazalendo, FDLR na FARDC bateze kuzigarurira kari mutwo bagenzura.
Ni mu gihe ku munsi w’ejo ku cyumweru, iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu nkengero za Bukavu, harimo ibyo bagabye i Kavumu na Katana.
Ariko AFC/M23 ibisubiza inyuma. Kuri ubu muri utwo duce haratuje, gusa hakomeje gukorwa imikwabo.
Andi makuru avuga ko “Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC” mu bitero zagabye aha’rejo ku cyumweru, zararashwe cyane kuburyo aya makuru ahamya ko zitazasubira gukinira muri utwo duce ngo baratugabamo ibitero.