Perezida Tshisekedi yasabwe gucamo igihugu.
Abanegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo basabye ubutegetsi bw’iki gihugu kureka intara zikigenga, ngo kuko aribyo byazana imibireho myiza ku baturage.
Ni byasabwe n’umuyobozi w’ibiro ry’ishyaka rya Assemble Pour la Republiwue, riyobowe na Moise Katumbi.
Uyu muyobozi Olivier Kamitatu yasabye ko intara zo muri iki gihugu zihabwa ubwingenge bwokwicungira umutungo.
Agaragaza ko ibi byaba igisubizo ku bibazo byugarije iki gihugu, harimo n’icyimicungire mibi y’umutungo kamere, kunanirwa kurwanya ubukene n’amakimbirane y’intambara yanze gushyira.
Ni mu gihe Leta ifite ibiro i Kinshasa ari yo igena uburyo umutungo kamere w’intara zitandukanye ukoreshwa. Avuga ko ibyo nabyo biri mubyatumye amakimbirane akomeza kwiyongera akamara igihe ngo bitewe nuko abatuye muri za ntara batabona inyungu kuri ya mabuye y’agaciro.
Urugero yatanze yagaragaje ko abaturage batuye mu cyahoze ari Katanga, baheruka guteguza perezida Felix Tshisekedi kuzamurega ngo kuko asahura imitungo kamere yo mu ntara yabo.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa perezida Felix Tshisekedi, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ashorayo.”
Ahanini aba baturage ni abibumbiye mu mashirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagaragaje ko intara zabo ntacyo zungukira mu mutungo zifite, kuko abaturutse ahandi bawutwara, bakawukoresha icyo bashaka.
Ku bwa Kamitatu avuga ko iki gihugu cyagabugwamo intara 5, Equateur, Kongo centre, Kasai na Katanga, buri yose ikigira Leta yigenga, ngo ikagira ububasha bwo gucunga umutungo kamere wayo no gushyiraho politiki y’ubukungu, imibireho y’abaturage n’umuco.
Avuga ko Katanga ko ari igice gifite amabuye y’agaciro menshi, Oriental ikaba igicumbi cy’ubuhinzi, naho Kansai ikagira diamant n’ibikorwa by’ubuhinzi bwinshi.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ubu buryo bw’imiyoborere bwakwegereza abaturage ubuyobozi, ubusumbane bukarangira kandi n’imicungire y’igihugu ishingiye ku muco na yo ikagenda neza.
Yasoje asobanura kobyaba ari byiza kandi ko byazana impinduka zikomeye ku benegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.