Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kera kabaye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwajanwe mu rukiko.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 15, 2025
in Regional Politics
0
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kera kabaye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwajanwe mu rukiko.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Abaturage batatu bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bajyanye kurega Leta ya perezida Felix Tshisekedi mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba ruzwi nka EACJ, bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Aba baturage batatu ni Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, David Fati Karambi ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Mandro Logoliga Paul ukomoka mu ntara ya Ituri.

Aya makuru avuga ko aba Banye-Congo batatu bajyanye iki kirego mu rukiko rw’umuryango wa EACJ ku ya 11/04/2025, aho ngo bunganiwe n’abanyamategeko bane.

Mu gutanga iki kirego bagaragaje ko ingabo za Congo zagabye ibitero bya drones mu bice bituwemo n’Abanyamulenge, kandi ko ibyo bitero byatangiye kugabwa muri ibyo kuva tariki ya 19 kugeza 25 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.

Nk’uko babisobanuriye urwo rukiko, bagaragaje ko ibitero byagabwe i Gakangala n’i Lundu, bipfiramo benshi, bikomerekeramo benshi abandi benshi barahunga.

Bashinje ingabo za Congo kandi kugaba ibitero by’indege y’intambara ya Sukhoi muri Minembwe tariki ya 10/03/2025, nabyo bihitana abandi benshi, byangiza n’ikibuga cy’indege cyaho gisanzwe gikoreshwa n’abasivili.

Aba baturage bagaragarije urukiko kandi ko uretse ibi bitero n’ibindi byakurikiyeho, Leta y’i Kinshasa yanze kurinda Abanyamulenge ibitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ibagabaho mu bice bitandukanye byo muri teritware ya Fizi harimo n’ibyo yabagabyeho tariki ya 03/03/2025.

Tariki ya 23/02/2025, umutwe wa CODECO wagabye igitero mu ntara ya Ituri bigasobanurwa ko cyapfiriyemo benshi bo mu bwoko bw’Abahema kandi ko leta y’i Kinshasa itagize ubushake bwo kubatabara.

Urukiko rwa EAC kandi barugaragarije ko leta y’i Kinshasa yahagaritse serivisi za bank n’iz’u bucuruzi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, igamije kubabaza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Basobanura ko leta y’i Kinshasa yafunze Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibashinja gukorana n’umutwe wa M23. Batanze urugero kuri Olive Kirohaa wafunzwe mu minsi ishize.

Muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hamaze iminsi humvikana imvugo z’urwango zibasira cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili. Abatanze ikirego bagaragaje ko ikigamijwe ari genocide kandi ko ikibabaje izi mvugo zikwirakwizwa n’abayobozi ba Leta y’iki gihugu.

Basabye uru rukiko gutegeka Leta guhagarika ibitero bigabwa ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abahema, igafata ingamba zo kurinda umutekano wabo, ikemera ko ubucuruzi na serivisi za bank bisubukurwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Sibyo gusa, kuko kandi basabye uru rukiko gutegeka Leta y’i Kinshasa igaha indishyi Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema zibyo babuze n’ibyangirikiye mu bitero bagabwagaho.

Tariki ya 11/04/2025, umwanditsi w’urukiko rwa EAC yamenyesheje minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta y’i Kinshasa kwiregura akoresheje inyandiko mu minsi itarenze 45, bitaba ibyo urubanza rukaba Leta idahari.

Tags: EacjRdc
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Mwenga: Inka zirenga 70 basanze zapfuye.

Mwenga: Inka zirenga 70 basanze zapfuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?