Kera kabaye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwajanwe mu rukiko.
Abaturage batatu bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bajyanye kurega Leta ya perezida Felix Tshisekedi mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba ruzwi nka EACJ, bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Aba baturage batatu ni Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, David Fati Karambi ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Mandro Logoliga Paul ukomoka mu ntara ya Ituri.
Aya makuru avuga ko aba Banye-Congo batatu bajyanye iki kirego mu rukiko rw’umuryango wa EACJ ku ya 11/04/2025, aho ngo bunganiwe n’abanyamategeko bane.
Mu gutanga iki kirego bagaragaje ko ingabo za Congo zagabye ibitero bya drones mu bice bituwemo n’Abanyamulenge, kandi ko ibyo bitero byatangiye kugabwa muri ibyo kuva tariki ya 19 kugeza 25 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Nk’uko babisobanuriye urwo rukiko, bagaragaje ko ibitero byagabwe i Gakangala n’i Lundu, bipfiramo benshi, bikomerekeramo benshi abandi benshi barahunga.
Bashinje ingabo za Congo kandi kugaba ibitero by’indege y’intambara ya Sukhoi muri Minembwe tariki ya 10/03/2025, nabyo bihitana abandi benshi, byangiza n’ikibuga cy’indege cyaho gisanzwe gikoreshwa n’abasivili.
Aba baturage bagaragarije urukiko kandi ko uretse ibi bitero n’ibindi byakurikiyeho, Leta y’i Kinshasa yanze kurinda Abanyamulenge ibitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ibagabaho mu bice bitandukanye byo muri teritware ya Fizi harimo n’ibyo yabagabyeho tariki ya 03/03/2025.
Tariki ya 23/02/2025, umutwe wa CODECO wagabye igitero mu ntara ya Ituri bigasobanurwa ko cyapfiriyemo benshi bo mu bwoko bw’Abahema kandi ko leta y’i Kinshasa itagize ubushake bwo kubatabara.
Urukiko rwa EAC kandi barugaragarije ko leta y’i Kinshasa yahagaritse serivisi za bank n’iz’u bucuruzi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, igamije kubabaza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Basobanura ko leta y’i Kinshasa yafunze Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibashinja gukorana n’umutwe wa M23. Batanze urugero kuri Olive Kirohaa wafunzwe mu minsi ishize.
Muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hamaze iminsi humvikana imvugo z’urwango zibasira cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili. Abatanze ikirego bagaragaje ko ikigamijwe ari genocide kandi ko ikibabaje izi mvugo zikwirakwizwa n’abayobozi ba Leta y’iki gihugu.
Basabye uru rukiko gutegeka Leta guhagarika ibitero bigabwa ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abahema, igafata ingamba zo kurinda umutekano wabo, ikemera ko ubucuruzi na serivisi za bank bisubukurwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Sibyo gusa, kuko kandi basabye uru rukiko gutegeka Leta y’i Kinshasa igaha indishyi Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema zibyo babuze n’ibyangirikiye mu bitero bagabwagaho.
Tariki ya 11/04/2025, umwanditsi w’urukiko rwa EAC yamenyesheje minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta y’i Kinshasa kwiregura akoresheje inyandiko mu minsi itarenze 45, bitaba ibyo urubanza rukaba Leta idahari.