Avugwa ku mirwano yabereye muri Kivu y’Epfo hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubera mu duce duherereye mu nkengero z’u mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano yatangiye ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/04/2025, ikaba yabereye mu duce twa Katana, Kabamba na Irambo.
Nk’uko bizwi utwo duce kwari dutatu duherereye mu ntera ngufi uvuye ku kibuga cy’indege cya Bukavu kiba i Kavumu muri teritware ya Kabare.
Gusa, turiya duce nyirizina twaberagamo iriya mirwano two duherereye muri teritware ya Kalehe nayo yo muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru Minembwe Capital News yabashe kugenzura kuri iyo mirwano yabaye uyu munsi ku wa gatatu, agaragaza ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryagabye biriya bitero mu birindiro by’abarwanyi ba M23, zarikubitiwemo bikomeye, kandi abenshi bo muri ryo bafatwa amatekwa.
Iyi mirwano yaberaga muri utwo duce ikaba yamaze umwanya ungana n’isaha zitatu zirenga, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Ikindi twabashe kumenya nuko kugeza ubu turiya duce twagabwemo ibyo bitero turacyagenzurwa na M23.
Iyi mirwano yabaye uyu munsi ije ikurikira indi iheruka kubera i Kavumu hafi n’ahari ikibuga cy’indege cyaho.
Ni imirwano yasize iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC iryari ryagabye ibyo bitero ribibabariyemo, ni mu gihe herekanywe amashusho agaragaza ibirundo by’intumbi zabo, ndetse hari naho wabona imivu y’amaraso yabo iri gutemba mu mihanda. Bikavugwa ko abarimo Wazalendo, FDLR n’ingabo za Leta ko baguye ku bwinshi muri iyo mirwano.