Gen.Alengbia wari mu basirikare bakuru ba Leta y’i Kinshasa yapfuye.
Major General Alengbia Nyatetessya Nzambe Dieu Genti wari mu basirikare bakuru ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga urugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu Burasizuba bwacyo, yapfuye.
Mj.Gen. Alengbia Nyatetessya yahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34, ubwo ni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, M23 yafashe umujyi wa Goma iba yigaruriye aka karere kose. Alengbia Nyatetessya n’ingabo yarayoboye hamwe n’abandi bayobozi baribafatikanyije kuyobora, bahungiye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, aho bari bagiye kwisuganya ngo bazigaranzure uyu mutwe wa M23.
Byaje kurangira n’aha i Bukavu bahirukanywe, higarurirwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Leta ya Congo yaje gufunga Alengbia Nyatetessya Nzambe Dieu Genti, aho yarafunganywe n’abandi basirikare bashinjwa guhunga muri ibyo bice barimo Brig.Gen. Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig.Gen.Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.
Barimo kandi komiseri muri polisi ya Congo, Ekuka Lipopo Jean Romuald wahoze ari guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Léonard nawe wari komiseri, n’abo bashinjwe guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato.
Mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 16/04/025 ni bwo byamenyekanye ko Gen.Alaingbia Nzambe Dieu Genti yapfuye. Ikitazwi ni uko yaba yaraguye muri gereza ya Ndolo iyo yarafungiwemo cyangwa ko yaba yaguye hanze yayo.
Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20/03/2025, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.
Tariki ya 13/03/2025, ni bwo Gen.Alaingbia na bagenzi be bagajejwe mu rukiko bwa mbere. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.
