Amakuru mashya: Haravugwa igitero kinini cyerekeje i Nyangenzi.
Ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, aka kanya igitero cyaryo cyerekeje i Nyangenzi giturutse i Kaziba muri Walungu, nk’uko amasoko ya Minembwe Capital News atandukanye abivuga.
Ahagana isaha ya saa kumi n’imwe zija gushyira muri saa kumi nebyiri z’uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/04/2025, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ni bwo iyi nkuru yageze mu bwanditsi bwa MCN.
Nk’uko iyi nkuru dukesha abaturiye ibice biherereye i Kaziba muri teritware ya Walungu ibigaragaza, nuko aka kanya mu isantire yaho yaturutsemo abasirikare ba Leta benshi berekeza i Nyangenzi kugabayo ibitero.
Igira iti: “Indi mudoka y’ifuso yuzuye abasirikare iragiye iriya i Nyangenzi. Igiye aka kanya. Ni ibitero igiye kuhagaba.”
Aya makuru aje nyuma y’ayandi MCN yahawe mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu, aho nayo yavugaga ko i Kaziba hari kuva abasirikare benshi bo mu ruhande rwa Leta bakerekeza i Nyangenzi.
Ni mu gihe yo yagaragazaga ko abo basirikare berekeje i Nyangenzi mu ijoro, harimo abagiye n’imodoka, abandi ngo bakoresha amaguru, kandi ko bagendaga mu byiciro bitandukanye.
Aya makuru akomeza avuga ko i Kaziba hari hashize iminsi himena abasirikare benshi, kandi ko bagiye bahaza baturutse i Uvira no mu bindi bice bigenzurwa n’ingabo za Leta.
I Nyangenzi, aho aba basirikare bivugwa ko berekeje kugabayo ibitero, M23 yahabohoje mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Kuva icyo gihe, ririya huriro ry’ingabo za Congo ryakomeje kuhagaba ibitero, ariko nyamara uko ribihagabye ukabisubiza inyuma.
Ku rundi ruhande, hari andi makuru avuga ko i Nyengenzi ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23, uyu mutwe uheruka kuhohereza abarwanyi bawo benshi. Bikavugwa ko bahageze bavuye i Bukavu n’i Goma.
Ibyo bikaba byofasha gukumira ibyo bitero bigiye kuhagabwa.