• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Amakuru mashya: Haravugwa igitero kinini cyerekeje i Nyangenzi.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2025
in Conflict & Security
0
Minembwe Under Siege: Two Territories Attacked by FARDC, Mai Mai, FDLR
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru mashya: Haravugwa igitero kinini cyerekeje i Nyangenzi.

You might also like

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

Ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, aka kanya igitero cyaryo cyerekeje i Nyangenzi giturutse i Kaziba muri Walungu, nk’uko amasoko ya Minembwe Capital News atandukanye abivuga.

Ahagana isaha ya saa kumi n’imwe zija gushyira muri saa kumi nebyiri z’uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/04/2025, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ni bwo iyi nkuru yageze mu bwanditsi bwa MCN.

Nk’uko iyi nkuru dukesha abaturiye ibice biherereye i Kaziba muri teritware ya Walungu ibigaragaza, nuko aka kanya mu isantire yaho yaturutsemo abasirikare ba Leta benshi berekeza i Nyangenzi kugabayo ibitero.

Igira iti: “Indi mudoka y’ifuso yuzuye abasirikare iragiye iriya i Nyangenzi. Igiye aka kanya. Ni ibitero igiye kuhagaba.”

Aya makuru aje nyuma y’ayandi MCN yahawe mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu, aho nayo yavugaga ko i Kaziba hari kuva abasirikare benshi bo mu ruhande rwa Leta bakerekeza i Nyangenzi.

Ni mu gihe yo yagaragazaga ko abo basirikare berekeje i Nyangenzi mu ijoro, harimo abagiye n’imodoka, abandi ngo bakoresha amaguru, kandi ko bagendaga mu byiciro bitandukanye.

Aya makuru akomeza avuga ko i Kaziba hari hashize iminsi himena abasirikare benshi, kandi ko bagiye bahaza baturutse i Uvira no mu bindi bice bigenzurwa n’ingabo za Leta.

I Nyangenzi, aho aba basirikare bivugwa ko berekeje kugabayo ibitero, M23 yahabohoje mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Kuva icyo gihe, ririya huriro ry’ingabo za Congo ryakomeje kuhagaba ibitero, ariko nyamara uko ribihagabye ukabisubiza inyuma.

Ku rundi ruhande, hari andi makuru avuga ko i Nyengenzi ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23, uyu mutwe uheruka kuhohereza abarwanyi bawo benshi. Bikavugwa ko bahageze bavuye i Bukavu n’i Goma.

Ibyo bikaba byofasha gukumira ibyo bitero bigiye kuhagabwa.

Tags: IgiteroNyangenzi
Share34Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy'iki gihugu...

Read moreDetails

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ay'indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Bujumbura igana muri RDC Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ku kibuga cy'indege cyaho giherereye i Bujumbura ku murwa mukuru...

Read moreDetails

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe Makyambe Mishembe Laurent wahoze ari administrateur wungirije wa teritware ya Minembwe iyari yarashyizweho n'umutwe wa RDC warwanyaga...

Read moreDetails

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira Imwe mu mpamvu zatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo yo kwa magana Brigadier General...

Read moreDetails

Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Uvira rikomeje gufata indi ntera

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Uvira rikomeje gufata indi ntera Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/09/2025, abantu bitwaje intwaro bikekwa kwari Wazalendo binjiye...

Read moreDetails
Next Post
Joseph Kabila Kabange yageze i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Joseph Kabila Kabange yageze i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?