Ubusabe bw’Ingabo za SADC u Rwanda rwabwemeye, hamenyekana n’impamvu intwaro zabo zizafatirwa.
U Rwanda rwemeye guha inzira ingabo z’u muryango wa SADC zari zaraheze i Goma mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023 ni bwo SADC yohereje abasirikare bayo muri RDC kugira ngo zifashe Ingabo z’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Kuva uyu mutwe uzirushije imbaraga ugafata umujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, izi ngabo zari mubutumwa buzwi nka SAMIDRC zabuze inzira izihavana ngo zitahe mu bihugu byabo.
Uduce tuzwi kwari two zarizirimo hari aka Mubambiro no mu mujyi wa Goma ubwawo. Izi ngabo zirimo iza Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
AFC/M23 iheruka gusaba izi ngabo za SADC ziri Goma kuhava zigataha, nyuma yo kuzishinja kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye i Goma ku wa 11/04/2025.
Nyamara izi ngabo zashijwe kugira uruhare muri ibyo bitero mu gihe umuryango zibarizwamo wa SADC wari wamaze gusesa ubutumwa zarimo.
Bikaba bijyanye no gucyura izi ngabo zawo hifashijwe inzira y’ikirere kandi bitapfa gushoboka kubera ikibuga cy’indege cya Goma zakwifashishije cyarangiritse, byitezwe ko zigomba guca ku butaka bw’u Rwanda zitaha.
Ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, byashyize iyi nkuru hanze byavuze ko byahawe amakuru ko u Rwanda rwari rumaze iminsi ruganira na SADC kandi ko u Rwanda rwayemereye guha abasirikare bayo inzira.
Reuters kandi yanatangaje ko yahawe amakuru ko ziriya ngabo intwaro zabo zizafatirwa ku bw’impamvu z’umutekano, ariko zamara kugera ku butaka bw’ibihugu byazo zikazisubizwa.