Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Kinshasa ibintu byatangiye guhindura isura, nyuma y’aho Kabila ageze i Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 19, 2025
in Regional Politics
0
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.
112
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kinshasa ibintu byatangiye guhindura isura, nyuma y’aho Kabila ageze i Goma.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakoze ibintu mu mwanya muto bitangaje, akimara kumenya ko Joseph Kabila Kabange wabaye perezida w’iki gihugu yageze i Goma anyuze i Kigali mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, tariki ya 18/04/2025, Felix Tshisekedi yari yiriwe mu ntara ya Haut-Katanga mu bikorwa bya Leta, akimara kubwibwa ko Kabila yageze i Goma ahita asubira i Kinshasa atabwiye abo barikumwe icyabaye.

Amakuru yizewe avuga ko Tshisekedi yavuye i Lubumbashi ari nijoro, atitaye ku byari bitaganyijwe gukorwa umunsi wari gukurikiraho.

Uko kwihuta kwa perezida Felix Tshisekedi, kwavuye ku makuru yari amaze kumva ko Joseph Kabila yageze i Goma anyuze i Kigali mu Rwanda.

Bikaba byaratumye uyu mukuru w’iki gihugu akuka umutima, kuba Joseph Kabila yaranyuze i Kigali, ubundi agakomereza i Goma mu gice kigenzurwa na AFC/M23 imaze igihe ijegeza ubutegetsi bwe.

Kabila, nyuma y’umwaka urenga ari hanze y’igihugu, kugaruka kwe kwateje impagarara ku banyapolitiki b’iki gihugu no mu nzego z’umutekano za Congo.

Bivugwa ko yavuye muri Afrika y’Epfo, aho yarimo yiga, akaba kandi yarageze no muri Zimbabwe aho yari yibereye mu buhungiro butigeze butangazwa ku mugaragaro.

Aha’rejo rero, tariki ya 18/04/2025, yongeye gukandagiza ibirenge bye mu gihugu cye, ahitira i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Ahagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo riyobowe na Corneille Nangaa; iryo Kinshasa ishinja gufashwa n’u Rwanda nubwo iri huriro ribitera utwatsi ndetse n’u Rwanda ubwarwo rurabihakana.

Ibyo nibyo Tshisekedi yahise yumva ko bigeze aho atabitekerezaga: kuko Kabila ari umunyapolitiki udasanzwe muri iki gihugu, kuba yaratoranyije guhitira mu gice kigenzurwa n’umutwe urwanya ubutegetsi bwe.

Kabila akimara kugera i Goma, amakuru avuga ko mu biro bya perezida Felix Tshisekedi habaye impagarara ibintu biracika, inzego z’umutekano zisabwa gukora akazi zivuye inyuma.

Bikavugwa ko i Kinshasa bafite ubwoba bwa basirikare bakuru ko boba bari kugirana ibiganiro byarwihishwa na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18.

Hari n’amakuru avuga ko impamvu yatumye Tshisekedi asubira i Kinshasa igitaraganya, ari uko yari yamenye ko yaba agiye gukubitwa Coup d’etat n’abamwe muri abo basirikare.

Nyamara ibi byose byatangiye guhindura isura ubwo Joseph Kabila yatangazaga ko igihugu cye kimeze nabi, bityo agiye kwifatanya n’abandi kugishakira umuti urambye.

Bitaganyijwe ko Joseph Kabila ageza ijambo ku baturage bari i Goma. Ni ijambo bivugwa rishobora kuzana impinduka zikomeye mu mateka y’iki gihugu.

Bikaba bizaba bigiye kuba n’ubwa mbere Kabila agiye kugaragaza neza icyerekezo cye kuri iki gihugu nyuma y’aho avuye ku butegetsi.

Tags: IsuraKabilaKinshasa
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Rev.Bintuntumwa yahishuye ko hariho “ihishurirwa” Imana yahaye abantu bose, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki.

Rev.Bintuntumwa yahishuye ko hariho "ihishurirwa" Imana yahaye abantu bose, abayobozi b'amadini n'abanyapolitiki.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?