• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.

minebwenews by minebwenews
April 20, 2025
in Regional Politics
0
Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Umunyapolitiki uri mu bakomeye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba ari mu batavuga rumwe na leta y’i Kinshasa, ari we Moïse Katumbi Chapwe, ategerejwe i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Katumbi Chapwe ni umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Assemble Pour la Republique. Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yari guverineri w’i ntara ya Katanga, mbere yuko igaburwamo intara zine.

Ariko kandi mbere y’aha naho, yarazwi kuko yagiye ayobora ibikorwa bitandukanye, dore ko yanayoboye igihe kirekire ikipe y’umupira w’amaguru ikomeye muri RDC izwi nka TP-Mazembe.

Bivugwa ko uyu mubyapolitiki ukomeye azagera mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi mike iri mbere, kandi akazanyura i Kigali mu Rwanda.

Goma igenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho iyirukanyemo ingabo za Congo n’abambari bazo.

Katumbi aravugwa guteganya kuza i Goma, nyuma y’aho Kabila wahoze ari perezida wa RDC nawe awugezemo.

Katumbi na Kabila, amakuru avuga ko bashobora guhuza imbaraga n’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu uri mu ntambara na Leta y’i Kinshasa.

Mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2024, aba bombi bahuriye i Addis-Ababa muri Ethiopia, aho basabye perezida Felix Tshisekedi kugarura amahoro muri RDC.

Icyo gihe bananenze imikoranire ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo abacancuro n’Ingabo z’amahanga, basaba ko abo banyamahanga basubira mu bihugu byabo.

Ubundi kandi basaba ko leta y’i Kinshasa gushyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu, igahagarika ibikorwa byo gutoteza abaturage bayo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili, bafunga abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aba bombi kandi ntibashigikiye umugambi wa perezida Felix Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga. Bagaragaza ko Tshisekedi uri kubikora ashaka kwiyongeza manda, bityo bavuga ko ubutegetsi ko bushyirwaho n’abaturage, kandi ko guhindura itegeko nshinga bitagomba gufatwa nk’inkintu umuntu afiteho uburenganzira bwe bwite.

Katumbi na Kabila biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira Congo umuti w’ibibazo biyugarije birimo ubukene kwangiza umutungo wa Leta, imikorere idahwitse ya Leta n’ibindi bitandukanye.

Tags: GomaKabilaKatumbi
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.

USA: Abapasiteri babiri basabiye Abanye-Congo bo mu Burasizuba bwa RDC imfashanyo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?