• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.

minebwenews by minebwenews
April 20, 2025
in Regional Politics
0
Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Undi mubyapolitiki ukomeye muri RDC ategerejwe i Goma, nyuma y’aho Kabila ahagereye.

Umunyapolitiki uri mu bakomeye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba ari mu batavuga rumwe na leta y’i Kinshasa, ari we Moïse Katumbi Chapwe, ategerejwe i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Katumbi Chapwe ni umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Assemble Pour la Republique. Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yari guverineri w’i ntara ya Katanga, mbere yuko igaburwamo intara zine.

Ariko kandi mbere y’aha naho, yarazwi kuko yagiye ayobora ibikorwa bitandukanye, dore ko yanayoboye igihe kirekire ikipe y’umupira w’amaguru ikomeye muri RDC izwi nka TP-Mazembe.

Bivugwa ko uyu mubyapolitiki ukomeye azagera mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi mike iri mbere, kandi akazanyura i Kigali mu Rwanda.

Goma igenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho iyirukanyemo ingabo za Congo n’abambari bazo.

Katumbi aravugwa guteganya kuza i Goma, nyuma y’aho Kabila wahoze ari perezida wa RDC nawe awugezemo.

Katumbi na Kabila, amakuru avuga ko bashobora guhuza imbaraga n’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu uri mu ntambara na Leta y’i Kinshasa.

Mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2024, aba bombi bahuriye i Addis-Ababa muri Ethiopia, aho basabye perezida Felix Tshisekedi kugarura amahoro muri RDC.

Icyo gihe bananenze imikoranire ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo abacancuro n’Ingabo z’amahanga, basaba ko abo banyamahanga basubira mu bihugu byabo.

Ubundi kandi basaba ko leta y’i Kinshasa gushyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu, igahagarika ibikorwa byo gutoteza abaturage bayo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili, bafunga abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aba bombi kandi ntibashigikiye umugambi wa perezida Felix Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga. Bagaragaza ko Tshisekedi uri kubikora ashaka kwiyongeza manda, bityo bavuga ko ubutegetsi ko bushyirwaho n’abaturage, kandi ko guhindura itegeko nshinga bitagomba gufatwa nk’inkintu umuntu afiteho uburenganzira bwe bwite.

Katumbi na Kabila biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira Congo umuti w’ibibazo biyugarije birimo ubukene kwangiza umutungo wa Leta, imikorere idahwitse ya Leta n’ibindi bitandukanye.

Tags: GomaKabilaKatumbi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?