• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwafatiye ngamba zikakaye ishyaka rya Kabila.

minebwenews by minebwenews
April 20, 2025
in Regional Politics
0
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwafatiye ngamba zikakaye ishyaka rya Kabila.

Nyuma y’aho Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo agereye i Goma mu Burasirazuba bwa Congo, ahagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahagaritse ishyaka rye, ubundi bumufatira n’imitungo.

Ni bikubiye mu itangazo RDC yaraye ishyize hanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 20/04/2025.

Iri tangazo rivuga ko Joseph Kabila ahita akurikiranwa n’ubutabera, kandi ko imitungo ye yimukanwa n’itimukanwa ifatirwa.

Rivuga kandi ko ubutegetsi bwafashe ingamba ku ngendo zabakorana nawe, ubwo ni abo muri iri shyaka riyobowe na Kabila rya PPRD, bityo rivuga ko izo ngendo zigomba kugabanywa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko igikorwa Kabila yakoze ko ari ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Usibye nibyo, Leta yemeje ko yamaze gufatira imitungo uyu mugabo yarafite mu duce twa Kingakati, Kashamata, nahandi.

Murindi tangazo Leta yasohoye riteweho umukono na Shabani Lukoo Bihanga, rivuga ko ibikorwa bya PPRD bihagatitswe mu gihugu hose kubera uruhare perezida waryo ashinjwa kugira mu ntanbara.

Ariko kugeza ubu ishyaka rya PPRD ntacyo riratangaza ku ngamba Leta yarifatiye.

Kabila ushinjwa ibi, yayoboye iki gihugu imyaka 18, kuko yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001, abuvaho mu mwaka wa 2019.

Umutwe wa M23 ashinjwa gukorana nawe, ugenzura umujyi wa Bukavu n’uwa Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Ndetse kandi ugenzura n’ibindi bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru muri iki gice cy’uburasirazuba bwa Congo..

Tags: IngambaKabilaPPRD

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?