• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Agezweho y’u rugamba rukaze ruri kubera i Walungu muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
April 23, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho y’u rugamba rukaze ruri kubera i Walungu muri Kivu y’Epfo.

You might also like

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

Amakuru aturuka i Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bigaruriye uduce twaho tune, ndetse kandi ko bari gusatira no gufata umujyi wa Kaziba ufatwa nk’igice gikomeye cyo muri iyi teritware.

Ni mu mirwano ikomeye yabaye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo, aho amakuru yemeza ko yatangiye igihe c’isaha z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2025.

Muri iyi mirwano umutwe wa M23 wabohoje uduce turimo Luciga, Katope, umusozi wa Nangando na Ngali. Utwo duce kwari tune, duherereye mu nkengero za centre ya Kaziba muri teritware ya Walungu.

Aya makuru akomeza avuga ko n’igice cya Kaziba ubwacyo, mu mwanya muto ushyize abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bari bakigeze mu marembo yacyo, kuburyo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zakigenzuraga, zamaze ku kuvamo zihunga.

Iyi mirwano ije ikurikira iheruka kubera i Nyangenzi, nyuma yuko iri huriro ry’Ingabo za Congo ( FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo) zayigabyemk ibitero ziturutse i Kaziba. Uyu mutwe ubisubiza inyuma, ndetse wigarurira n’imisozi ya ihanamiye iki gice cya Nyangenzi.

Imirwano yabaye uyu munsi yongeye gutuma abaturage benshi bahunga, aho bari guhunga berekeza i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu.

Mu gihe M23 yakwigarurira iki gice cya Kaziba, byaba bibaye ku nshuro ya 2, kuko tariki ya 12/03/2025, ni bwo yari gifashe ku nshuro ya mbere, iza ku cyikuramo kuko yahise ikomeza igana mu Minembwe.

Tubibutsa ko Kaziba ni cheferi imwe mu macheferi abiri agize teritware ya Walungu. Iyi Kaziba ikaba isanzwe ituwe ahanini n’Abashi ndetse n’Abasharishari.

Tags: ImirwanoM23Walungu
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, nyuma...

Read moreDetails

Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

Imyigaragambyo iri kubera Uvira imaze kugwamo ababarirwa muri 5 abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye Abantu batanu ni bo bamaze kumenyekana baguye mu myigaragambyo ikomeje kubica bigacika mu mujyi...

Read moreDetails

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya...

Read moreDetails

Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira

Aho imyigaragambyo ya Wazalendo igeze isatira kuri Meri muri Uvira Abazindukiye mu myigaragambyo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo yo kwamagana Brigadier General Olivier Gasita, igeze hafi naho igambiriye...

Read moreDetails

Abyukiye i Uvira ahanini ku myigaragambyo simusiga yazindukiye i Kavimvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Abyukiye i Uvira ahanini ku myigaragambyo simusiga yazindukiye i Kavimvira Amakuru aturuka i Uvira avuga ko muri iki gice giherereye ku nkombe y'ikiyaga cya Tanganyika, kibyukiyemo imyigaragambyo ikomeye...

Read moreDetails
Next Post
Congolese Forces Regroup for Renewed Attacks on Twirwaneho and M23 in Mikenke After Fleeing Wednesday Clashes

Mu misozi ya Fizi, ihuriro ry'ingabo za Congo zayihuriyemo n'uruva gusenya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?