Ibiro bikuru by’ishyaka rya PPRD byasahuwe.
Ibiro bikuru by’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange, PPRD, byasahuwe n’abanye-kongo bakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2025, ni bwo Abanye-Congo bigabije ibiro bikuru bya PPRD barabisahura.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga yerekana Abanye-Congo bagabye igitero ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka rya Joseph Kabila giherereye muri komine ya Gombe i Kinshasa.
Ni amashusho yagaragazaga ko abarimo basahura bari abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS riyobowe na perezida Felix Tshisekedi, aho anagaragaza kandi basahuraga ibikoresho birimo intebe ndetse n’ameza n’ibindi.
Icyicaro gikuru cy’iri shyaka rya Joseph Kabila, gisahuwe nyuma y’aho Olive Lembe, muka Joseph Kabila atangaje ko abasirikare bo mu ngabo za Congo ku wa gatandatu bateye urugo rwe ruri ahitwa Kundelingu, bagasahura ibikoresho birimo za mudasobwa na telephone z’abakozi.
Kabila, umuryango we ndetse n’ishyaka rye bakomeje kugabwaho ibitero, nyuma y’iminsi mike Leta ya Congo itangaje ko igiye gutangira kumukurikirana mu butabera imushinja ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru.
Imushinja kandi gutera inkunga umutwe wa M23 uri mu ntambara nayo; ibyo Kabila n’uyu mutwe bakunze gutera utwatsi.
Usibye nibyo, iyi Leta y’i Kinshasa iheruka gutangaza ko izamufatira imitungo ye yose yaba iyimukanwa n’itimukanwa, ndetse kandi ngo igahagarika ibikorwa bya PPRD byo kubutaka muri RDC.
Ibyo kandi Leta ikomeje kubikora, nyuma y’aho Joseph Kabila atashye mu gihugu cye avuye mu buhungiro, aho yahise ahitira i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.