Perezida Trump yiyamye Abanye-Congo agira n’icyo avuga kuri RDC.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yiyamye Abanye-Congo anatangaza ko atazi Congo icyaricyo, ngu sibye kuba aza yumva abantu benshi bayivamo bakinjira muri Amerika ari benshi.
Ni byo perezida Trump yagarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yasubizaga ibibazo by’abimukira mu kiganiro yagiranye na minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Meloni Giorgia uri mu ruzinduko muri Amerika.
Muri icyo kiganiro, Trump yabwiye Meloni ko umubare munini w’abimukira bava muri Congo bajya muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ari mwinshi.
Avuga ko icyo gihugu gifungura abagizi banabi bakoherezwa muri iki gihugu cye ari benshi.
Yagize ati: “Urabizi bafunguye amagereza ku isi hose, barabarekuye, atari muri Amerika y’Epfo gusa, ku isi yose, Congo na Afrika, abantu benshi, benshi baturuka muri Congo, sinzi icyo ari cyo ariko baturutse muri Congo.”
Muri RDC, aho abaturage bugarijwe n’ibibazo by’u bukungu, Trump yongeye kubabaza mu gihe iki gihugu gishaka guha Amerika amabuye y’agaciro ubundi nayo ikayifasha kugarura amahoro n’ituze mu Burasizuba bwayo bwashegeshwe n’intambara.
Nyamara nubwo Trump aca amazi Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubera iri mu bibazo by’ubukungu na politiki , ariko ni kimwe mu bihugu byiza ku isi, kandi gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka Cobalt, Cooper na Lithium izwiho kuba ari ingenzi ku nganda zo ku isi, cyane izikoranabuhanga n’ingufu. Ariko kandi kubera imicungire mibi y’iyi mitungo ituma abanye-congo bakomeza gusuzugurwa no kuba mubukene.
Ikindi ni uko aya magambo ya Trump adatanduakanye cyane nayo akunze gutanga kuri Afrika. Mu kwezi gushize kwa gatatu, nabwo yavuze kuri Lesotho, avuga ko ari igihugu kitazwi, kandi anenga inkunga Amerika yohereza mu bihugu nk’ibyo.
Usibye n’ibyo yigeze no gutangaza ko yemera umuperezida umwe muri Afrika, avuga ko ari Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Asobanura ko ari we wenyine muri Afrika wakoreye igihugu cye ibintu bigaragara. Abandi baperezida bo muri Afrika abakuba na zero.