• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.

minebwenews by minebwenews
April 24, 2025
in Religion
0
Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.

Umuhanuzi w’Imana akanaba n’Umushyumba muri rimwe mu matorero y’Abanyamulenge aherereye i Mbarara muri Uganda, Pasiteri Sadoki Kavoma yavuze ko Imana yamubwiye ko Repubulika ya demokarasi ya Congo izacikamo ibice bitatu, kandi ko ibyo kugira ngo bizagerweho hazabanza kwaduka intambara ikomeye.

Hari mukiganiro uyu muhanuzi w’Imana Pasiteri Kavoma yagiranye na Minembwe Capital News ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 24/04/2025.

Yagaragaje ko Congo izacikamo ibice bitatu, avuga ko ibyo bice ari Katanga, Kivu zombi (Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru) na Kasai.

Yakomeje avuga ko ibyo kugira ngo bizagerweho, Imana yamweretse ko hazabanza kuba intambara zikomeye zikayogoza igihugu cyose, ahanini mu Burasizuba bwacyo.

Kimwecyo, yavuze ko iyi ntambara tubona kuri none, izabanza gutanga agahenge, ndetse ko muri ako gahenge abantu benshi bazakabonamo utuzi, banakore cyane, ariko ko Imana yamubwiye ko kazaba aki gihe gito!

Uyu muhanuzi w’Imana yagaragaje kandi ko uduce abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bafashe bazatugumamo, kandi banatuyobore, maze ngo nyuma havuke intambara y’amakundura. Ahamya ko iyo ntambara izaba ari yo yanyuma.

Ni intambara uyu muhanuzi yavuze ko ari yo izasiga ihitanye ubuzima bwa perezida Felix Tshisekedi, ngo nyuma yuko azaba yahiritswe k’ubutegetsi (coup d’etat).

Ariko ngo nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi, intambara ikomeye izahita ivukira mu bice by’umushasha, ubwo ni mu Kibaya cya Rusizi, Uvira na Baraka muri Kivu y’Amajyepfo.

Yageze aha ahita agira ati: “Mu mushyasha hazaba intambara itarigeze kubaho! Ariko izaba nyuma y’aho Tshisekedi azaba yapfuye.”

Hujuru y’ibyo, umuhanuzi w’Imana yavuze ko intambara y’i Mulenge ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge, yararangiye, kandi ko ubutsinzi ari ubwabahokomoka, ngo kuko Imana yabababariye.

Ati: “I Mulenge, Imana yambwiye ko intambara y’aho yarangiye. Kandi imbwira ko ubutsinzi ibuhaye abahavuka.”

Yongeyeho kandi ati: “Iriya mirwano mubona igikomeje kubera iwacu, ni Imana iyitera kugira Abanyamulenge batazirara. Intambara ikaze izabera ku mushyasha, naho iwacu ni nkakurya kwa mashahi ahita ako kanya.”

Ikindi yavuze ni uko nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi, Abanyamulenge bazatabara igihugu cyabo ku bwinshi, anagaragaza ko Imana yamuhishuriye ko hari n’igihe kizagera hagatabara abasaza bafite imyaka 90. Ubundi kandi abatazatabara bazafatwa bajanwe ku mbaraga, kandi ngo bajanwe nabi!

Ari nabwo ngo abo ku ruhande rwa Leta bazaja bapfa ku bwinshi, ibizatuma bamwe muri bo biyahura, kandi isoni ngo zikazaba kubarwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Maze ngo nyuma yuko Congo, intambara izaba yarangiye, izahita ifatira ibindi bihugu birimo ibyo mu karere u Burundi na Tanzania, ariko ko izahita irangirira aha muri Tanzania.

Tags: CongoIzacikamoUbuhanuzi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?