Perezida Trump na mugenzi we Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump na perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bagiranye ikiganiro cyiswe icy’amateka, ni mu gihe bari baheruka gushwana.
Ikiganiro cy’aba bakuru bibihugu, uwa Ukraine n’uwa Amerika, cyabaye mbere yuko bitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’iki cyumweru turimo dusoza i Vatikani.
White House, ari nayo biro bikuru bya perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko Donald Trump na Volodymyr Zelensky, ikiganiro cyabo cyamaze iminota 15 gusa. Kandi ko ikiganiro cyabo cyabereye muri Bazilika ya mutagatifu Petero. Ivuga ko kandi byagenze neza.
Ni byo na perezida Zelensky yahamije, aho nawe yaje gutangaza nyuma, avuga ko ibiganiro bye na Trump byabaye mu mwuka mwiza.
Hejuru y’ibyo, Trump mbere yuko ava i Vatikani, yakoresheje urubuga rwa Truth, atangaza ko abona ko nta mpamvu ihari ituma u Burusiya bukomeza kugaba ibitero kuri Ukraine .
U Burusiya bukaba nabwo ubwabwo bwari buheruka gutangaza ko bwemereye Amerika ko bwiteguye kuganira na Ukraine ntayandi mananiza.
Ibi biganiro hagati ya Trump na Zelensky, bibaye mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, batonganye ubwo bari muri White House, ndetse abari kumwe na Zelensky muri uru ruzinduko yari yagiriye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika basohorwa muri White House huti huti.