Perezida Museveni yagaragaje utuma intambara itarangira muri Ukraine.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yashinje ibihugu byo mu burengerazuba bw’ Isi kuba ari byo bituma intambara ikomeza gufata indi ntera muri Ukraine, bijyanye no kuba bibogama bitabanje kwigira hamwe amavu n’amavuko y’iriya ntambara kugira ngo biyirangize.
Ni amagambo yatangajwe n’u mukuru w’i gihugu cya Uganda ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, aho ashinja ibihugu byo mu burengerazuba kwivanga mu ntambara itabireba, avuga ko aho kuba hagati byagiye mu kubogamira ku ruhande rumwe. Ndetse avuga kandi ko ibi bihugu kubera kubogama cyane byatumye bija mu murongo utariwo.
Yagize ati: “Ntekereza ko Kyiv iri kuyobywa n’abatarebwa n’iyo ntambara. Bagashaka buhake, bamwe bakunda kwivanga muri gahunda z’ibindi bihugu. Bakora amakosa menshi. Ni bo bateza byinshi na hano muri Afrika kuko baza bagashyigikira impande zitarizo.”
Agaragaza ko ari ko bimeze no muri Ukraine, avuga ko aho kubanza kumva no gusesengura uruhande ruri mu makosa, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bihitamo gushyigikira uruhande rumwe bititaye ku waba afite ukuri cyangwa uri mu makosa.
Ubwo perezida Museveni yarimo avuga aya magambo, yageze aho yibutsa uburyo u Burusiya na Ukraine byahoze ari igihugu kimwe, agaragaza ko ibiri kuba ari nka gatanya kubashakanye, bityo ko ababyinjiramo bagomba kubanza gusesengura umuzi w’ikibazo.
Yanavuze ko abo mu Burengerazuba bw’Isi badashaka kumva u Burusiya.
Ati: “Iyo mwashakanye nyuma mugandandukana uragenzura, bakagombye kuba baribajije igihe u Burusiya na Ukraine byatandukanye, bakagenzura niba byarakozwe mu buryo bwa nyabwo.
Yasoje asaba ko abo mu Burengerazuba bw’Isi bakwiye kureka ibyo kubogama, hubwo bakareba ku mpande zombi kugira ngo bakemure ikibazo nyirizina. Kandi ngo ibyo bakabikorera kugira ngo bamareho intambara burundu.