Nigeria: Abasirikare barenga 10 bapfuye.
Abasirikare icumi nababiri(12) ba guverinema ya Nigeria biciwe mu gitero iki gisirikare cyagabweho n’abantu baje bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Ni amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Nigeria, aho cyagaragaje ko ingabo zabo zagabweho igitero gitunguranye mu burengerazuba bwa Nigeria kigahitana abasirikare 12.
Iki gitero cyakozwe ku wa gatanu, kandi kigabwa mu gace gaherereye ku mupaka ukunzwe kugabwaho ibitero by’intagondwa.
Igisirikare kandi cyagaragaje neza ko ahagabwe iki gitero ko ari ahitwa Sakoira, ahaba ikigo cy’umutwe w’Ingabo za Nigeria udasanzwe, akaba ari hafi y’umupaka ugabanya Nigeria na Mali ndetse na Burknafaso.
Igisirikare cyakomeje kivuga ko abagabye iki gitero ko ari “abaterabwoba.”
Ibyo bibaye mu gihe kandi mu kwezi gushyize, igitero kandi cyagabwe n’umutwe w’abajihadiste, bakigaba mu karere ko kumupaka gihitana abantu 44 b’abasivili. Icyo gihe nabwo igisirikare cya Nigeria cyashinje Leta ya kiyisilamu yo muri Sahara kuba inyuma y’icyo gitero.
Nigeria kimwe n’ibihugu byibituranyi, ubwo ni Mali na Burknafaso, bamaze imyaka isaga 10 bahanganye n’imitwe yitwaje intwaro harimo ikorana byahafi na Al-Qaida na Leta ya kiyisilamu.
Nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi muri ibi bihugu uko ari bitanu mu myaka yavuba ishyize, abategetsi bari k’ubutegetsi birukanye ingabo z’u Bufaransa maze bitabaza imitwe y’abacanshuro y’u Burusiya kugira ngo babafashe .
Ubundi kandi ibihugu bitanu kandi byiyemeje gushimangira umubano mushya wiswe Allience d’Etat du Sahel nyuma yo kuva muri CEDEAO.